Hagaragajwe uko Minisitiri w’Ubutabera yanyereje impozamarira Uganda yishyuye Congo

Yanditswe na Ange Eric Hatangimana
Umushinjacyaha Firmin Mvonde ari kumwe na Minisitiri Constant Mutamba (iburyo)

Muri Congo Kinshasa, Umushinjacyaha w’Urukiko Rusesa Imanza yandikiye Inteko ishinga Amategeko ayisaba kwambura ubudahangarwa Minisitiri w’Ubutabera, Constant Mutamba kugira ngo akurikiranwe ku inyereza ry’amafaranga y’impzamarira Uganda yageneye Congo.

Umushinjacyaha arasaba ko Minisitiri w’Ubutabera, Constant Mutamba akurikiranwa ku inyerezwa rya miliyoni 39 z’amadolari yari agenewe kubaka Gereza y’i Kisangani.

Kuri uyu wa Gatatu Inteko ishinga amategeko ya Congo yasomye inyandiko ikubiyemo iby’Umushinjacyaha Mukuru, mu rukiko rusesa imanza, Firmin Mvonde yanditse ashinja Minisitiri w’Ubutabera kunyereza amafaranga ya Leta.

Umushinjacyaha avuga ko Minisitiri w’Ubutabera, Constant Mutamba yafashe miliyoni 19 z’amadolari mu mafaranga Uganda yishyuye Congo nk’impozamarira ku ntambara yabereye i Kisangani, azishyira kuri konti ya sosiyete yahawe isoko ryo kubaka Gereza y’i Kisangani yitwa Zion Construction SARL.

Iyi sosiyete yashinzwe muri Werurwe 2024 ngo nta mukozi igira.

Nyuma yo gusoma ibyanditswe mu nyandiko y’Umushinjacyaha, Perezida w’inteko ishinga amategeko ya Congo, Vital Kamerhe yavuze ko hagiye gushyirwaho komisiyo izumva Minisitiri w’Ubutabera hagakurikiraho gufata icyemezo niba yakurikiranwa mu nkiko.

Abo badepite nibamara kumva Minisitiri w’Ubutabera bazanareba Umushinjacyaha Mukuru mu rukiko rusesa imanza kugira ngo abahe ibisobanuro bifatika kuri iyi dosiye, n’impamvu zo kwambura Minisitiri Mutamba ubudahangarwa.

Urubuga actualite.cd ruvuga ko Minisitiri Mutamba hari abadepite Fontaine Mangala na Willy Mishiki bari bifuje ko ajyera imbere y’Inteko ishinga amategeko agasobanura ibidahwitse bivugwa mu mushinga wo kubaka gereza y’i Kisangani, agasobanura niba miliyoni 39 z’amadolari ya America zaratanzwe cyangwa zitaratanzwe kuko havugwa ko nta nzira zemewe zo gupiganira amasoko ya leta zabayeho.

Minisitiri Mutamba avuga ko umushinga wo kubaka iriya gereza uhari kandi biri mu nyungu z’igihugu mu rwego rwo kugabanya ubucucike mu magereza by’umwihariko mu Burasirazuba bwa Congo.

Avuga ko amafaranga avugwa miliyoni 19 z’amadolari yashyizwe kuri nomero ya konti itagerwaho n’uwatsindiye isoko kandi ko iyo dosiye ifitwe na Minisitiri w’Intebe.

Mutamba avuga ko gereza izubakwa i Kisangani izatwara miliyoni 29 z’amadolari ya America, ikaba ishobora kwakira imfungwa 3000, imirimo yo kuyubaka ikazakorwa mu gihe cy’amezi 18.

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi