Hari abibazaga ko nicaranye na Kagame hashya- Perezida Ramaphosa

Yanditswe na TUYISHIMIRE RAYMOND
Ramaphosa wa Afurika y'Epfo yavuze ko nta kibazo afitanye na mugenzi we w'u Rwanda

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yagaragaje nta kibazo afitanye na mugenzi we w’u Rwanda ndetse akurira inzira ku murima abibwiraga ko bicaranye ibintu byaba bibi.

Ni amagambo yatangaje  mu nama ya Africa CEO Forum iri kubera i Abidjan muri Côte d’Ivoire, ubwo  aho we na Perezida Kagame bagarukaga ku buryo afurika iri kugira uruhare mu kwikemurira ibibazo bitandukanye ndetse banakomoza ku bibazo by’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo.

Mu kiganiro cyari kiyobowe n’Umunyamakuru wa CNN, Larry Madowo, Perezida KAGAME nawe yakomoje  ku kuba Afurika iri gutera intambwe mu kwikemurira ibibazo bitandukanye  no kwishakamo ibisubizo.

Akomoza  ku mutekano mu Burasirazuba bwa DRCongo, yavuze ko ku kuba hari gukorwa ibiganiro bitandukanye bigamije gushakira hamwe amahoro mu karere, ari intambwe ishimishije.

Ati “Ntekereza ko hari ibiganiro byinshi biri kubera icya rimwe, ndetse n’ibyo turi kuvuga yaba ibya Qatar na Amerika ntabwo twavuga ko twageze ko cyo twifuzaga, buri wese ari kugerageza.”

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa wahise usaba ijambo,  yavuze ko ashima uburyo n’umuhate uhari wo gukemura ibibazo by’umwihariko ku makimbirane amaze iminsi mu Burasirazuba bwa DRCongo.

Ati “Uburyo bumaze igihe bukorwa ku mugabane wacu nk’inzira ya Nairobi  cyangwa Luanda, inzira y’Ubumwe bwa Afurika, yari ingenzi cyane  mu kubaka umusingi wo kugera ku mahoro, kugera ku bwumvikane bwagezweho bw’agahenge hagati y’impande zihanganye no kugera ku kuvana muri DRC ingabo za SADC nk’uko ’ubu ziri kuvayo .”

Ramaphosa yahise anatangaza ko we na Perezida Kagame nta kibazo bafitanye nkuko bamwe babyibaza.

Ati “Abantu bashobora kwibaza ko Perezida Kagame nanjye duhanganye. Bamwe muri mwe bwaba mwibajije ko haza gushya mu gihe twicaranye twegeranye .

Yakomeje ati “Ariko tugomba no kwibuka ko amahame twemeye nk’Abanyafurika ko ibibazo bya Afurika, bikemurwa n’Abanyafurika.”

Perezida wa Afurika y’Epfo yavuze ko ibiganiro  biri gukorwa ngo mu Burasirazuba bwa Congo amahoro agaruke,biri kugirwamo uruhare n’Abanyafurika.

Ati “Perezida Kagame ibi nawe arabizi , ibiganiro byose biri kuba , bizemezwa,bishyirweho umukono kandi bigizwemo uruhare n’Abanyafurika. Ibiri gukorwa na Qatar , Amerika , n’uwo ari we wese, ni imwe mu nzira y’amahoro ariko yagizwemo uruhare na Afurika .”

Umubano w’u Rwanda  na Afurika y’Epfo wajemo agatotsi mu ntangiro za Mutarama  ubwo Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo yavugaga ko ingabo z’u Rwanda  ari inyeshyamba ndetse ko zagize uruhare mu rupfu rw’abasirikare be ( SANDF) bari mu butumwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC.

Icyakora  umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi  wagiye uhagarara binyuze mu biganiro bitandukanye.

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *