Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) cyatangiye igikorwa cy’ubugenzuzi bugamije gusuzuma ireme ry’uburezi buhabwa abiga mashuri ya Tekiniki, Imyuga n’Ubumenyingiro (TVET).
Ni igikorwa cyatangiye tariki ya 12 Gicurasi 2025 kikazasozwa ku ya 1 Kamena 2025, kikazibanda ku bugenzuzi bwimbitse mu mashuri ya Tekiniki, Imyuga n’Ubumenyingiro (TVET) yaba aya Leta, afashwa na Leta ku bw’amasezrano ndetse n’ayigenga hirya no hino mu gihugu.
Abagenzuzi ba NESA, barareba imikoreshereze y’ibikoresho byifashishwa mu myigire n’imyigishirize, uburyo amasomo atangwa, abarimu, ndetse bareba niba amashuri yujuje ibisabwa ngo atange ireme ry’uburezi bujyanye n’isoko ry’umurimo.
Nyuma y’ubu bugenzuzi, buri shuri rizahabwa raporo igaragaza ibikwiye kunozwa n’inama zishingiye ku bipimo fatizo, hagamijwe kongera ireme n’udushya mu myigishirize yo mu mashuri ya TVET.
Mutuyimana Janette wiga mu Ishuri rya Groupe Scolaire des Parents, riherereye mu karere ka Huye, mu ishami rya “Electronics and Telecommunication” avuga ko ubumenyi babona nk’abiga muri TVET bibafasha gukorera amafaranga, ko bityo hakiye kwita kw’irebe ryabwo.
Ati “ Abantu bancaga intege bambwira ngo ibi [Imyuga n’ubumenyingiro] byigwa n’abahungu ariko ubu mu biruhuko nakoreye amafaranga mbasha kwigurira ibikoresho by’ishuri no kwiyishyurira amafaranga y’ishuri”.
Donathile Mukayiranga, Umuyobozi w’ishuri rya Groupe Scolaire des Parents, riherereye mu karere ka Huye, yagize ati:“Iki gikorwa kiradufasha kumenya aho tugomba kunoza imyigishirize kugira ngo uburezi dutanga bujyane n’icyerekezo cy’igihugu.”
Muri iyi gahunda ya NESA, biteganyijwe ko hazasurwa amashuri 600 ya tekiniki imyuga n’ubumenyingiro aherereye hirya no hino mu gihugu.
Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko muri gahunda yo kwihutisha iterambere icyiciro cya kabiri, NST2, hagamijwe gukomeza guteza imbere inyigisho z’imyuga n’ubumenyingiro ziri ku rwego rwo hejuru kandi zigezweho.
Ni mu gihe mu Turere twose hazashyirwayo byibura icyigo cy’icyitegererezo mu myuga n’ubumenyingiro (TSS Centers of Excellence).
Hazashyirwaho kandi ishuri ryigisha imyuga mu gihe gito (VTCs) muri buri Kagali, aho umuntu wese ashobora kwiga mu gihe gito umwuga yifuza, hadashingiwe ku byo yize mbere.
UMUSEKE.RW