Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko u Rwanda rushyigikiye amahoro mu Burasirazuba bwa Congo ari nayo mpamvu rwashyize umukono ku masezerano n’iki gihugu agamije gukemura ikibazo haherewe ku mizi.
Yabigarutseho mu kiganiro na RBA cyagarutse ku ngingo zitandukanye zirebana n’umubano hagati y’ibihugu byo mu karere by’umwihariko u Burasirazuba bwa Congo.
U Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku wa 25 Mata 2025 byasinyiye i Washington D.C muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika amasezerano agena amahame y’ibanze yo gukemura mu buryo burambye ikibazo cy’umutekano muke mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
Aya masezerano yasinywe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe na Thérèse Kayikwamba Wagner wa RDC. Mugenzi wabo wa Amerika, Marco Rubio, yari umuhuza.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda Olivier Nduhungirehe,yabajijwe impamvu u Rwanda rwashyize umukono kuri ayo masezerano, avuga ko rushyigikiye ko Akarere karangwamo amahoro.
Ati “ Twashyize umukono kuri aya mahame kubera ko dushyigikiye amahoro mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, dushyigikiye amahoro mu karere kacu.
Kandi twari twarabigaragaje mbere , mbere yuko ibi biganiro bishya byaje . No mu biganiro byitwaga ibya Luanda, Nairobi , twe twashyiraga amahoro ko ikibazo cy’umutekano mucye kirangizwa n’ibiganiro ariko bijya mu mizi y’ikibazo. “
Nduhungirehe avuga ko kugeza ubu intambwe imaze guterwa ari uko hari gukorwa ibiganiro byihariye bibera iDoha muri Qatar ndetse no gushyiraho abahuza batandukanye bagamije gufasha ko iki kibazo gikemuka.
kurandura FDLR bizakorwa gute ?
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu bihe bitandukanye yakomeje gushinja u Rwanda gutera igihugu no gushyigikira inyeshyamba za M23.
U Rwanda ntirwahwemye kwamagana ibyo birego ahubwo rugashinja leta ya Congo gukorana na FDLRmu guhungabanya umutekano warwo.
Olivier Nduhungirehe,avuga ko kimwe biri kuganirwaho n’abahuza batandukanye harimo no kureba uko umutwe wa FDLR urimo n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda warandurwa.
Avuga ko kugira ngo uyu mutwe urandurwe ari uko leta ya Congo nayo ubwayo izabigiramo uruhare ndetse ko biri kuganirwaho.
Ati “ Gukemura ikibazo cya FDLR bizagomba ubufatanye bw’ibihugu byombi ndetse hakaba n’izindi ngabo kuko mu biganiro bya EAC na SADC twavuze ko hashobora gushyirwaho ingabo zihuriweho ( hagati ya Congo n’u Rwanda ) zadufasha ariko biracyari mu biganiro.
Ibyo gukorana ishoramari na Congo
Ubusanzwe U Rwanda na RDC bihuriye mu miryango iharanira iterambere ry’ubukungu nk’uwa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), ICGLR mu karere ka Afurika y’Ibiyaga Bigari na COMESA.
Mu masezerano u Rwanda ruheruka kugirana na Congo I Washington muri Amerika, ibihugu byombi byemeranyije gushingira ku ntego zayo, bikongerera ubufatanye mu bucuruzi no mu ishoramari.
Hashingiwe ku mikorere y’iyi miryango, ibi bihugu byemeranyije gushyiraho uburyo bwo gukorera mu mucyo kugira ngo buri ruhande ruzabone inyungu mu mutungo kamere akarere gafite, binyuze mu bufatanye n’ishoramari.
Kuri Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda , asanga aya masezerano yasinywe, azarangiza ibibazo byo kutumvikana no gufungura amarembo y’ishoramari hagati y’ibihugu byombi.
Ati “ Turi mu biganiro na Congo ngo dushyiraho amasezerano y’amahoro. Bivuze ngo ayo masezerano y’mahoro agomba gukemura ibibazo byose dufitanye.
Ntabwo twasinya amasezerano na Congo kandi indege zacu zitabasha kunyura hejuru y’ikirere cya Congo. Ibindi byose bizaganirwaho bicyemurwe. Amahoro niyo azatuma tubyaza umusaruro ubukungu dufite muri aka karere.”
Akomeza agira ati “Muri ayo mahame twavuze ko tugomba gufatanye mu byerekeye amashanyarazi,kubungabunga za pariki z’igihugu, ibyerekeye kubyaza umusaruro amabuye y’agaciro no kuyongerera agaciro. Ibyo ni byo twifuza ariko kugira ngo bigerweho ni uko tubanza gukemura bya bibazo navugaga by’umutekano.”
Hashize igihe igihe umubano w’ U Rwanda na Congo urimo igitotsi. Congo yo yafashe n’umwanzuro wo guca umubano n’u Rwanda, inirukana uhagarariye u Rwanda muri icyo gihugu.
Icyakora hari icyerekezo kiganisha kongera guhuza nyuma yaho abahuza batandukanye barimo uwashyizweho n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, Qatar na Amerika batangije ibiganiro by’amahoro hagati y’impande zihanganye.
UMUSEKE.RW