Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko ibiganiro bigamije kuzahura umubano w’u Rwanda n’u Burundi bigikomeje, icyakora bikomeje kudindizwa n’imvugo zishinja uRwanda zikomeje gutangazwa na Perezida Evariste Ndayishimiye .
U Rwanda n’U Burundi bimaze igihe birebana ay’ingwe ahanini bitewe nuko iki gihugu gishinja u Rwanda gukorana n’umutwe wa RED TABARA ukorera muri Congo, ugamije kurwanya ubutegetsi bw’u Burundi.
Ibihugu byombi bimaze igihe bireba uko byazahura uwo mubano wazambye ndetse ku wa 10 Werurwe 2025 intumwa zikora mu bijyanye n’ubutasi zahuriye mu Ntara ya Kirundo, ziganira ku bibazo by’umutekano byateje umwuka mubi mu mubano w’ibihugu byombi.
Imwe mu ngingo ikomeye zaganiriweho ni ukuba u Burundi bwafungura imipaka yabwo n’u Rwanda bwafunze muri Mutarama 2024.
Mu kiganiro aheruka guha BBC mu kwezi gushize, Ndayishimiye yavuze ko afite amakuru yizeye agaragaza ko u Rwanda rushaka gutera u Burundi rubinyujije muri RED Tabara isanzwe ikorera mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri RDC.
Yagize ati “Turabizi ko u Rwanda ruri kugerageza kudutera ruciye ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rubicishije mu mutwe wa RED-Tabara. Ariko twebwe tubabwira ko niba bashaka gutera Bujumbura baciye muri Congo, natwe Kigali si kure duciye mu Kirundo.”
Kuri Minisitiri Nduhungirehe asanga ibyo biganiro bigikomeje gusa bidindizwa n’imvugo z’umukuru w’igihugu.
Ati “ Ibiganiro birahari hagati y’ibihugu byombi mu nzego z’umutekano ziraganira ndetse na Minisitiri w’Ububanyi n’amhanga iyo duhuye turaganira kandi twese tuba twumva ko tugomba gucyemura ikibazo hagati y’u Rwanda n’u Burundi kugira ngo twongere tubanze neza .”
Yakomeje agira ati “Ariko ikibazo tugira ni uko rimwe na rimwe Perezida w’u Burundi atanga ibiganiro ku bitangazamakuru mpuzamahanga ashinja u Rwanda, bikaba bitudindiza mu byo twifuza. Ntabwo ari abannyarwanda gusa n’’Abarundi barabyifuza yuko twagarura umubano hagati y’ibihugu byombi.”
Bivuze ko ibi biganiro bitudindiza ariko ntabwo bizaduca intege mu gushaka yuko umubano hagati y’u Rwanda n’u Burundi wongere umere neza.”
Nduhungirehe avuga ko u Rwanda rwifuza ko imvugo zibasira igihugu kindi mu gushaka gutera uburundi zigabanuka kandi gukorana hagati y’impande zombi bigakomeza.
U Rwanda narwo rushinja u Burundi gukorana na FDLR mu gushaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Gukorana na RED Tabara si ubwa mbere Ndayishimiye abishinje u Rwanda kuko no mu Ukuboza 2023 ubwo uyu mutwe wari umaze iminsi ugabye igitero muri zone Gatumba i Bujumbura, yarabivuze.
Byatumye muri Mutarama 2025 Guverinoma y’u Burundi ifunga imipaka yose ihuza icyo gihugu n’u Rwanda.
UMUSEKE.RW