Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya ICPAR, Obadiah Biraro , yavuze ko Ababaruramari bakwiye gukora kinyamwuga no kugira uruhare ku kwihuza kwa Afurika n’isokoko rusange. (African Continental Free Trade Area: AFCFTA).
Yatangaje ibi mu kiganiro n’itangazamakuru gisoza inama ihuza Ababaruramari b’umwuga bo muri Afurika, African Congress of Accountants (ACOA 2025) yaberaga mu Rwanda.
Ni inama yatangiye kuwa 6-9 Gicurasi 2025, yitabirwa n’abarenga 2000 baturutse hirya no hino muri Afurika no ku Isi hose.
Iyi nama yari ifite insangamatsiko igira iti “Creating value for Africa” ihuye n’icyerekezo cy’umugabane wa Afurika binyuze muri Gahunda ya 2063 ndetse no mu cyerekezo 2050 cy’u Rwanda mu kugera ku iterambere rirambye.
Iyi nama yanagarutse ku mahirwe ajyanye no kwihuza no kubyaza umusaruro isoko rusange rya Afurika.
Kuri ubu ibihugu bya Afurika biteze amakiriro kuri gahunda yo gucuruzanya hagati yabyo binyuze mu Isoko Rusange rya Afurika (African Continental Free Trade Area: AFCFTA) iganisha ku kugira “Afurika ihuriweho, iteye imbere kandi ifite amahoro” nk’uko biri mu cyerekezo 2063.
AFCFTA ni ryo soko ryagutse ku isi rihuza ibihugu 54 byo mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe n’indi miryango y’ubukungu mu turere igera ku munani.
Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya ICPAR, Obadiah Biraro yavuze ko Abaruramari b’umwuga bakwiye guhaguruka, bakagira uruhare kuri iri soko rusange rya Afurika.
Ati “ Ibibazo bigaragara muri uko kwihuza kwa Afurika ,abantu barya busa. Bihuza bafite ibyo basangira. Ibibazo bikunze kubonekamo, bizana inzitizi muri uko kwihuza ese uyu mukontabure w’umwuga ntabwo yagira uruhare mu gukemura ibyo bibazo ? Umubaruramari w’umwuga akwiye kugira uruhare muri uko gukemura ibyo bibazo muri kwa kwihuza kwa Afurika.”
Akomeza agira ati “Umubaruramari w’umwuga, biriya bintu bavuga bidafatika, dukwiye kugerageza gukora ku buryo bifatika,bikazamura imyumvire , yuko abantu babona ibibazo nuko byakemuka. Kwihuza kwa Afurika rero gukwiye kuba gushingiye aho kuri bya bindi bahuriraho. “
Obadia avuga ko nubwo kenshi koroshya urujya n’uruza kwa Afurika bikunze guhura n’inzitizi asanga iri soko rishoboka ko ryabyazwa umusaruro.
Ati “Isoko rusange rya Afurika rizashoboka ariko rizatwara igihe kinini. Umubaruramari rero akwiye kugira uruhare mu kwihutisha muri uko gukemura ibyo bibazo.”
Umuyobozi Mukuru wa ICPAR, Miramago Amin, yavuze ko abantu bakwiye gusobanukirwa umwuga w’Ububaruramari kuko ufite uruhare ku iterambere ry’Igihugu.
Ati “Twifuzaga yuko abantu basobanukirwa icyo umwuga w’Ibaruramari n’igenzuramari b’umwuga icyo ushobora kugeza ku gihugu n’umusaruro ushobora gutanga ku iterambere ry’Igihugu. Ni umwuga wubashywe, ushobora kugira uruhare rufatika ku iterambere ry’igihugu icyo ari cyo cyose.”
Umuyobozi w’Ihuriro Nyafurika ry’Ababaruramari b’Umwuga (PAFA),Keto Kayemba, avuga ko iri huriro rigamije guha ubushobozi burambye abanyafurika no kugira ababaruramari bafite ubunyamwuga.
Ati “Intego zacu nka PAFA ni uguharanira agaciro karambye mu nyungu z’Abanyafurika. Kimwe mu bintu by’ingenzi twakoze, kwari ukubaka ibirambye, kandi ni bimwe mu byo turi kubona bitanga umusaruro. Ababaruramari mwitegure birenze, mutekereze kubaka ibirambye.”
PAFA ivuga ko yubatse inzego zitandukanye mu bihugu bya Afurika zigamije gufasha ababaruramari b’umwuga kugera ku ntego zabo.
Iyi nama ya ACOA 2025, yitabiriwe n’abarimo ababaruramari, inzobere mu bucuruzi, abakora mu nzego za Leta, abashakashatsi n’abandi baturuka mu bihugu 65 byo muri Afurika n’ahandi ku Isi.



UMUSEKE.RW