MUHANGA: Ubuyobozi bw’Itorero ry’Abangilikani muri Diyosezi ya Shyogwe ryibutse abatutsi bishwe bagambaniwe na bamwe mu Bapasitori bo muri iryo Torero.
Ubwo hibukwaga ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 Itorero EAR muri Diyosezi ya Shyogwe ryibutse abatutsi muri rusange n’abakristo baryo bishwe muri Jenoside.
Igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 cyabanjirijwe no gusoma urutonde rw’abatutsi bari abayoboke b’iri Torero mbere ya Jenoside bishwe bagambaniwe na bamwe mu bapasitori bo muri iryo Torero.
Murebwayire Antoinette watanze ubuhamya avuga ko hari ibimenyetso bigayitse byabanjirije Jenoside abatutsi bakorewe byo guhagurutsa abatutsi mu mashuri nk’abafite icyaha.
Ati: “Muri Jenoside twahungiye mu rugo rwa Pasitori Mutimura ariko twatunguwe no kubona Musenyeri witwa Sebununguri Adonia na Past witwaga Musabyimana Samuel aribo batugambaniye badutanga mu maboko y’abicanyi”.
Murebwayire avuga ko uyu Musenyeri Sebununguri yavuye mu Mujyi wa Kigali avuga ko ahunze Inkotanyi, abasanga i Shyogwe atangira gutoteza Pasitori wari wabahishe.
Ati: “Yabwiye Past Mutimura ko atumva impamvu yahisha abatutsi Leta yakuyeho Amasoko”.
Avuga ko iyo ngengabitekerezo ya Jenoside yayicengeje mu bakristo no mu banyeshuri bari iS hyogwe bituma umubare munini w’abatutsi wicwa.
Ati:“Past Musabyimana Samuel twaje tugana ata ababyeyi bacu barabica kubera ko yari yadutereranye. Gusa turashimira Past Mutimura Berchmas wihanganiye iryo totezwa abatutsi bamwe bakaba bakiriho kugeza uyu munsi.”
Umushumba wa Diyosezi ya Shyogwe, Musenyeri Kabayiza Louis Pasteur yabwiye UMUSEKE ko mu mategeko Imana yahaye abantu harimo iryo gukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda.
Ati: “Leta niyo yababwiye ko nibadakora Jenoside Inkotanyi bene wabo zizafata igihugu zikabambura inshingano”.
Musenyeri Kabayiza yagaye abijanditse muri Jenoside, ashimira abahagaze mu nshingano no ku butumwa bwiza bahisha bagenzi babo.
Depite Kalinijabo Barthelemy avuga ko hari abayobozi b’Amatorero n’amadini bagize uruhare rukomeye muri Jenoside aho kurengera abahigwaga kuko bari babifitiye ubushobozi.
Ati: “Turagaya cyane bamwe muri abo bayobozi b’iri Torero bakoze Jenoside babaye ibigwari”.
Depite Kanijabo avuga ko Ubuyobozi buriho ubu bushishikajwe no kwigisha ubumwe n’ubudaheranwa mu Banyarwanda bukaba butanga ubutumwa bw’icyizere.
Ubuyobozi bw’Itorero EAR Diyosezi ya Shyogwe buvuga ko hari ibiganiro by’isanamitima batangije mu mashuri bimaze gutanga Umusaruro.






MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW i Muhanga