Kigali: Hongerewe umubare wa parikingi z’Abamotari

Yanditswe na HABIMANA Sadi

Nyuma y’igihe abakora umwuga wo gutwara abantu n’ibintu kuri moto mu Mujyi wa Kigali, binubira ko parikingi za bo zidahagije bigatuma bisanga mu makosa yo guhagarara nabi, ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwavuze ko izi parikingi zongerewe.

Ku wa Gatatu tariki ya 30 Mata 2025, ni bwo Polisi y’u Rwanda, Urwego Ngengamikorere ndetse n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, baganiriye n’abakora umwuga wo gutwara abantu n’ibintu kuri moto.

Abitabiriye inama baganiriye ku by’ingenzi biri mu mushinga w’itegeko rigena amabwiriza y’imihanda n’uburyo bwo kuyigendamo uherutse kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 17 Mata 2024.

Ibindi byaganiriweho ni isuku n’isukura, uruhare rw’abatwara abagenzi kuri moto mu kugabanya impanuka zo mu muhanda n’uburyo amafaranga y’ubwishingizi yagabanyuka ku bakora uyu mwuga barangwa n’imyitwarire myiza mu muhanda.

Ubwo yagezaga ijambo ku bamotari, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, yavuze ko hahshyizweho parikiningi 13 ziyongera ku zari zisanzwe zikoreshwa n’abakora uyu mwuga, kandi gahunda y’Umujyi wa Kigali ni ugukomeza kuzongera. Ibi biri mu byitezwe kugabanya amakosa abakora uyu mwuga bagwagamo yo gusiga cyangwa gukura abagenzi ahatemewe.

Gusa abamotari basabwe kurangwa n’isuku mu kazi ka bo ka buri munsi, bakirinda guta imyanda ahabonetse hose ndetse buri umwe akaba ijisho rya mugenzi we hagamijwe kugira “Kigali Irangwa n’Isuku.”

Abamotari babwiwe ko umubare wa parikingi za bo, wongerewe
Meya w’Umujyi wa Kigali, yavuze ko gahunda ari ugukomeza kongera umubare wa parikingi z’Abamotari

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi