Meteo Rwanda yateguje imvura irimo ibiza

Yanditswe na NDEKEZI Johnson

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere Meteo Rwanda, cyateguje Abaturarwanda ko hateganyijwe imvura idasanzwe hirya no hino mu Gihugu.

Meteo Rwanda, yavuze ko hagati ya tariki 4-6 Gicurasi 2025, mu bice bitandukanye by’igihugu hateganyijwe imvura izateza inkangu n’imyuzure.

Imvura iteganyijwe ku munsi izaba iri hagati ya milimetero (mm) 25 na 50. Izagwa cyane cyane mu Mujyi wa Kigali, Intara y’Amajyaruguru n’iy’Iburengerazuba no mu Turere twa Muhanga, Nyaruguru, Nyamagabe, Huye, Rwamagana, Ngoma na Kirehe.

Ingaruka ziteganijwe guterwa n’imvara nyinshi, Meteo Rwanda yatangaje ko harimo imyuzure mu bishanga no mu bibaya, inkangu, isuri n’iriduka ry’imikingo ahahanamye hatarwanyije isuri ndetse n’ingaruka ziterwa n’inkuba.

Imvura nyinshi iherutse kugwa mu Mujyi wa Kigali kuva tariki ya 10 kugeza ku ya 13 Mata 2025, yahitanye ubuzima bw’abantu babiri, ihungabanya urujya n’uruza ndetse isenya inzu 27 zo mu Turere dutandukanye tw’Umujyi wa Kigali.

Umujyi wa Kigali watangaje ko mu bantu bapfuye harimo uwatwawe n’umuvu undi wagwiriwe n’urukuta.

Meteo Rwanda irashishikariza Abaturarwanda muri rusange gufata ingamba zijyanye no kwirinda ingaruka zituruka ku mvura nyinshi.

NDEKEZI JOHNSON /UMUSEKE.RW

Yisangize abandi