Muhanga: Abazunguzayi bahangayikishijwe n’ubukode buri hejuru

Yanditswe na Elisée MUHIZI
Abazunguzayi mu karere ka Muhanga bahangayikishijwe n’ubukode buri hejuru

Bamwe mu bakora ubucuruzi bwo mu Muhanda(Abazunguzayi) bavuga ko ibihumbi 20 by’ubukode basabwa gutanga mu Isoko bubakiwe biri hejuru ugereranyije n’igishoro bafite.

Abavuze ibi ni bamwe mu bazunguzayi biganje mu bacururiza ahitwa mu Kivoka Akagari ka Gahogo, Umurenge wa Nyamabuye.

Aba baturage bavuga ko bagenzi babo basangiye umwuga bakuwe mu Isoko ry’iNyabisindu Ubuyobozi bubabwira ko bugiye kububakira isoko rigezweho kubera ko aho bari basanzwe bacururiza ari ku zuba no mu  nyubako zishaje.

Bavuga ko mu matangazo Akarere kanyujijeho yavugaga ko nta muzunguzayi uzongera gutandika hasi mu muhanda ko ababikoraga bagomba kwimukira mu Isoko rishyashya bubakiwe.

Umwe yagize ati”Ntabwo igishoro dufite cyatwemerera kwishyura ubukode bwa 20.000Frws batugabanyirize bashyire ku  bihumbi bitanu  nibura.”

Bagenzi be babwiye UMUSEKE ko Ubuyobozi bw’Akarere bwagombaga kubavanga n’abavanywe mu Isoko ry’ i Nyabisindu bagahabwa amahirwe angana yo gucururiza muri iryo soko.

Bavuga ko abenshi basigaye bagurishiriza ibyo bafite mu  bikapu no mu mifuka batiriwe babitandika hasi kuko baba batinya gufatirwa mu makosa ngo batajyanwa muri transit Center.

Bakavuga ko bafite amakuru ko bagenzi babo bashyizwe muri iryo soko hari amafaranga y’ubukode Akarere kabishyurira.

Bongeraho ko hari n’abarigiyemo batari abazunguzayi basanzwe ari abacuruzi bifite.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye Nshimiyimana Jean Claude avuga ko ibyo aba bazunguzayi bavuga nta shingiro bifite kubera ko hakiri imyanya kandi ko hari amafaranga  abazunguzayi bagenewe ava mu bwiherero rusange abafasha gukodesha.

Ati “Uwakenera imyanya iracyarimo hari n’abatugaragarije Ubushobozi bukeya twafashije bari mu Isoko.”

Cyakora umubare munini w’abazunguzayi ntabwo ukiboneka mu Muhanda nkuko byahoze mu minsi ishize, abo twahasanze bakavuga ko hari bagenzi babo bahisemo kwihamira mu rugo kugira ngo batabangamira inzego z’Umutekano n’abacururiza mu maduka.

Ubwiherero rusange Akarere ka Muhanga kavanamo amafaranga y’ubukode ahabwa Abazunguzayi  buherereye ahitwa Rugeramigozi ugana mu rugabano ruhuza Akarere ka Muhanga n’aka Ruhango.

Ubuyobozi bukavuga ko buri kwezi buhakura miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda.

Abazunguzayi bavuga ko babangamiwe n’ibiciro bihanitse by’ubukode bw’Isoko bubakiwe
Abazunguzayi bavuga ko nta bushobozi bafite bwo kubona ibihumbi 20 by’ubukode basabwa buri kwezi

MUHIZI ELISÉE

UMUSEKE.RW/Muhanga

Yisangize abandi