Kuri uyu wa 15 Gicurasi 2025, mu Murenge wa Shingiro Akagari ka Kibuguzo Umudugudu wa Bikeri Akarere ka Musanze, habonetse umurambo w’umukecuru w’imyaka 65 mu mugezi uva mu birunga witwa Muhongozi, bikekwa ko wamutembanye.
Byamenyekanye ubwo umuhungu we yabyukaga amushakisha kuko ngo atari yaraye mu rugo, nyuma baza kumusanga muri uwo mugezi yamaze gupfa.
Hitabajwe inzego z’umutekano n’ubuyobozi akurwamo ajyanwa kwa muganga kugira ngo hakorwe isuzuma hamenyekane neza icyamwishe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shingiro, Hanyurwabake Theoneste, asaba abaturage kwirinda kunyura ahantu bigaragara ko hashyira ubuzima bwabo mu kaga mu gihe cy’imvura.
Ati” Abaturage kandi barasabwa gutangira amakuru ku gihe kugira ngo niba umuntu yabuze ahite ashakishwa byihuse.”
Hashize iminsi Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubumenyi bw’Ikirere kiburira abantu kwitwararika muri ibi bihe hateganyijwe imvura nyinshi.
JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA
UMUSEKE.RW i Musanze