Perezida Kagame na Macron baganiriye

Yanditswe na TUYISHIMIRE RAYMOND
Perezida KAGAME na Macron baganiriye

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, uri mu ruzinduko i Paris mu Bufaransa, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 7 Gicurasi 2025 yahuye na Perezida Emmanuel Macron.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu,Village Urugwiro, byatangaje ko baganiriye ku mubano mwiza uri hagati y’ibihugu byombi, ndetse no ku bibazo byugarije Isi muri rusange.

Perezida Kagame yaherukaga mu Bufaransa muri Nyakanga umwaka ushize,  ubwo yitabiraga ibirori byo gutangiza imikino ya Olempike yaberaga muri icyo gihugu.

Ni nyuma yaho nabwo muri Mutarama 2024 yari i Paris ubwo yitabiraga inama yigaga ku  gukora inkingo ndetse no guhanga udushya.

Kuri ubu umubano w’ubufaransa wifashe neza ndetse iki gihugu kiyongereye mu bihugu biri mu gukora ibishoboka byose ngo ikibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo  n’umwuka mubi hagati y’iki gihugu n’u Rwanda bijye mu buryo.

Ubufaransa ni kimwe mu bihugu byagaragaye ubwo kuwa 30 Mata uyu mwaka abahagarariye u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bahuriraga i Doha muri Qatar mu biganiro bitegura amasezerano y’amahoro ateganyijwe hagati y’impande zombi.

Ibi biganiro kandi byitabiriwe n’umujyanama wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe ubufatanye na Afurika, Massad Boulos, uhagarariye Togo, ndetse na Qatar yabiteguye.

Abakuru b’ibihugu byombi baganiriye ku mubano w’ibihuu byombi n’bibangamiye Isi muri rusange

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi