Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi Mukuru wa  Trinity Metals

Yanditswe na TUYISHIMIRE RAYMOND
Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi Mukuru wa  Trinity Metals

Perezida Paul Kagame yakiriye Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete ikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ya Trinity Metals, Shawn McCormick n’itsinda bari kumwe.

Ibiro by’Umukuru w’igihugu bivuga ko “ Baganiriye ku ishoramari n’amahirwe y’ubufatanye ari mu gihugu by’umwihariko mu rwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda.”

Trinity Metals ni ikigo cyatangiye gukorera mu Rwanda mu 2022, aho icukura amabuye y’agaciro arimo Wolfram, Coltan, na gasegereti.

Kugeza ubu Trinity Metals Group muri rusange imaze gushora miliyoni 40$ mu birombe byayo birimo icya Nyakabingo, Musha icukurwamo gasegereti, coltan na lithium (ikiri gukorwaho ubushakashatsi), na Rutongo, icukurwamo amabuye ya gasegereti.

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi