Perezida KAGAME yitabiriye inama muri Côte d’Ivoire  

Yanditswe na TUYISHIMIRE RAYMOND
Perezida Kagame yitabiriye inama ikomeye

Perezida  wa Repubulika Paul Kagame,  yageze i Abidjan muri Côte d’Ivoire aho yitabiriye Inama Nyafurika y’Abayobozi bakuru  b’Ibigo byigenga(Africa CEO Forum).

Iyi nama  itangira kuri uyu wa mbere tariki ya 12 -13 Gicurasi 2025,igaruka ku iterambere ry’Umugabane wa Afurika binyuze mu nzego z’abikorera.

Ni inama yitabiriwe n’abasaga 2000 barimo abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi, abashoramari, n’abayobozi mu nzego za Politiki  baturutse muri Afurika no mu bindi bice binyuranye ku Isi .

Mu bandi bakuru b’ibihugu bari muri iyi nama harimo   Perezida Alassane Ouattara wa Côte d’Ivoire, Perezida Bassirou Diomaye Faye wa Senegal, Perezida Mohamed Ould Ghazouani wa Mauritania, na Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo .

Perezida KAGAME akaza gusangiza abitabiriye iyi nama “ ahazaza h’umugabane wa Afurika n’akamaro k’ubufatanye mu guteza imbere uyu mugabane.”

Nyuma y’uyu muhango, Perezida Kagame aritabira ikiganiro cyihariye gihuza Abakuru b’Ibihugu, aho baganira ku mahame, imikorere n’abantu bafite ubushobozi bwo kuyobora Isi irimo gutera imbere.

Biteganyijwe ko indi nama nk’iyi izabera mu Rwanda.

Perezida wa Senegale ari muri iyi nama
Yitabiriwe n’abasaga 2000 baturuka hirya no hino ku Isi
Ramaphosa yamaze kugera muri iyi nama
Abayobozi b’ibigo byigenga n’abakora muri Politiki bitabiriye iyi nama

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *