Perezida Kagame yitabiriye irahira rya Perezida wa Gabon

Yanditswe na NDEKEZI Johnson
Perezida Kagame agera muri Gabon

Perezida Paul Kagame ari muri Gabon, aho yagiye kwifatanya n’abaturage b’iki gihugu ndetse n’abandi bayobozi bakuru, mu birori by’irahira rya Perezida mushya wa Gabon, Gen Brice Clotaire Oligui Nguema.

Umuhango w’irahira rya Gen Oligui Nguema uraba kuba kuri uyu wa Gatandatu muri Stade de l’Amitié i Libreville.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byanditse kuri X ko Perezida Kagame yamaze kugera muri Gabon.

Gen Oligui Nguema yegukanye intsinzi mu matora yabaye ku wa 13 Mata 2025, aho yabonye amajwi arenga 90.35%.

Kuva ku wa 30 Kanama 2023, Gen Brice Clotaire Oligui Nguema yari ayoboye inzibacyuho y’ubutegetsi bw’igisirikare muri Gabon, nyuma yo guhirika Ali Bongo.

Gen Oligui Nguema watorewe kuba Perezida mushya wa Gabon ni umusirikare mukuru, akaba umwana w’umwe mu bahoze ari abasirikare ku ngoma ya Omar Bongo, se wa Ali Bongo.

U Rwanda rusanzwe rufitanye imikoranire n’iki gihugu gikungahaye kuri peteroli, ubucuruzi bw’imbaho ndetse n’amabuye y’agaciro.

Ku wa 16 Ukwakira 2023, Perezida Kagame yakiriye Gen Brice Clotaire Oligui Nguema n’itsinda yari ayoboye, mu ruzinduko bagiriye mu Rwanda.

Gen. Brice Clotaire Oligui Nguema na we yitabiriye irahira rya Perezida Paul Kagame tariki ya 11 Kanama 2024.

Usibye Perezida Paul Kagame witabiriye umuhango w’irahira rya Nguema, hari n’abandi bakuru b’ibihugu babarirwa muri 15 barimo Ndayishimiye w’u Burundi na Tshisekedi wa RD Congo.

Perezida Kagame agera muri Gabon
Perezida Kagame ari muri Gabon

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Yisangize abandi