Polisi y’ u Rwanda ikomeje ibikorwa byo gufata abantu bacuruza ibiyobyabwenge no guhiga bukware ababinywa kuko bagira uruhare mu kwangiza ubuzima bw’Abanyarwanda.
Ku wa 2 Gicurasi, ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) rikorera mu Mujyi wa Kigali ryafashe abantu babiri biyemerera gucuruza ibiyobyabwenge.
Ni nyuma y’amakuru ANU yahawe ko hari imodoka ifite purake ya Congo CGO4379BA/01 yinjiza urumogi mu Mujyi wa Kigali, iruvanye muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yabwiye UMUSEKE ko yafatiwe kuri bariyeri yashyizwe mu Mudugudu wa Nyamweru, Akagari ka Ruhengeri, mu Murenge wa Kanyinya.
Avuga ko ubwo abapolisi basakaga iyi modoka yari itwawe n’umugabo uri mu kigero cy’imyaka45, basanze urumogi rupima ibilo 37, rupfunyitse mu mashashi, yaruhishe muri ‘tableau de bord’ y’imodoka.
CIP Gahonzire avuga ko uwo mugabo yemeye ko urwo rumogi yari aruvanye muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo arujyanye mu Mujyi wa Kigali.
Avuga ko akimara gufatwa yatangaje ko yararuzaniye umugore ufite imyaka 51 utuye mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Nyakabanda, Akagari ka Nyakabanda, Umudugudu wa Nyakabanda ya 2.
Ati “Abapolisi bahise bajya kumufata, bageze iwe bamusatse bamusangana urundi rumogi rungana n’ibilo 6.5, akaba nawe yemera ko yararumuzaniye aho iwe mu rugo yarubikaga, ubundi akajya aruha abakiriya be.”
CIP Gahonzire avuga ko uyu mugabo wasanganywe ibyangombwa byo muri Congo, akoresha iyo agezeyo, yiyemerera ko yari inshuro ya gatanu agemurira uwo mugore urumogi.
Avuga ko uyu mugore atari ubwa mbere afatirwa mu cyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge, kuko yigeze kubifatirwamo agafungwa imyaka 7.
Uyu muvugizi yabwiye UMUSEKE ko ku wa 25 Mata, polisi yafashe undi mugabo wahishaga urumogi muri moteri y’imodoka ifite purake CGO0347AB/25 yo muri RD Congo, na we akaba yari afitanye imikoranire n’abafashwe uyu munsi.
Kugeza ubu, abafashwe bashyikirijwe urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, kugira ngo bajyanwe mu nkiko.
Mu Rwanda, urumogi rushyirwa ku rutonde rw’ibiyobyabwenge bihambaye, aho uhamijwe n’urukiko kubikora, kubihinga, kubihindura, kubitunda, kubibika, kubiha undi cyangwa kubigurisha mu gihugu ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 ariko atarenze miliyoni 30.





NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW