Nyuma yo kumusezerera imushinja uburwayi bw’amaso, Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo uzwi nka Robertinho, yatanze ikirego mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, asaba kumwishyuriza.
Ku wa 14 Mata 2025, ni bwo Ubuyobozi bw’Ikipe ya Rayon Sports bwafashe icyemezo cyo guhagarika Umutoza Mukuru, Umunya-Brésil Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo ‘Robertinho’ n’Umutoza w’Abanyezamu, Mazimpaka André, kubera umusaruro muke.
Gusa nyuma gato y’aya makuru, Gikundiro yahise itangaza ko yahagaritse uyu mutoza kubera uburwayi bw’amaso n’ubwo we yabiteye utwatsi.
Amakuru mashya UMUSEKE wamenye, avuga ko uyu Munya-Brésil, yamaze kurega Rayon Sports muri Komisiyo Ishinzwe Gukemura amakimbirane muri FERWAFA.
Robertinho yasabye kwishyurizwa amafaranga aberewemo n’iyi kipe angana n’ibihumbi 20$ ahwanye n’amezi ane atahembwe.
Iyi kipe yo mu Nzove iyoboye urutonde rwa shampiyona by’agateganyo n’amanota 59. Izasura Bugesera FC ku wa 17 Gicurasi 2025 mu mukino w’umunsi wa 28 wa shampiyona.

UMUSEKE.RW