Nyamasheke: Umugore wari ufite abana babiri yasanzwe mu nzu yabagamo yapfuye, bikekwa ko yishwe n’abantu bataramenyekana.
Byabereye mu mudugudu wa Munini, Akagari ka Kibogora, Umurenge wa Kanjongo, Akarere ka Nyamasheke mu ntara y’Iburengerazuba,
Urupfu Mukamuvara Gaudence rwamenyekanye ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 04 Gicurasi, 2025 ahagana saa moya z’umugoroba (19h00).
Nyakwigendera avuka mu mudugudu wa Mataba, akagari ka Nyakabingo, umurenge wa Macuba, akaba yari ari mu kigero cy’imyaka 37 y’amavuko.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kanjogo, Cyimana Kanyogote Juvenal yemeje iby’iyi nkuru.
Ati ”Nibyo, ku itariki 04 Gicurasi, 2025 saa moya z’umugoroba twamenye amakuru y’umurambo wa Mukamuvara Gaudance w’imyaka 37 y’amavuko wasanzwe mu nzu yari acumbitsemo yapfuye. Yari afite abana babiri b’abahungu.”
Kanyogote yakomeje avuga ko bikekwa ko uriya mugore yishwe n’abantu bataramenyekana, ku bufatanye bw’inzego hari gukorwa iperereza.
Ati ”Biracyekwa ko yaba yishwe n’abantu bataramenyekana, ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano n’iz’ibanze, hagiye gukorwa iperereza abakekwa baboneke.”
Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko umuryango wafashe icyemezo cyo gushyingura nyakwigendera mu irimbi rya Gahondo, mu murenge wa Kanjongo.
MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW /NYAMASHEKE.