Biciye mu Nama y’Inteko Rusange y’Abanyamuryango ba Komite Olempike y’u Rwanda, Umulinga Alice wayoboraga by’agateganyo uru rwego, yongeye gutorerwa kuyobora manda y’imyaka ine iri imbere.
Ku wa Gatandatu tariki ya 10 Gicurasi 2025, ni bwo kuri Lemigo Hotel hateraniye Inama y’Inteko Rusange y’Abanyamuryango ba Komite Olempike y’u Rwanda.
Mu byari ku murongo w’ibyigwa, harimo n’ingingo zo gutora Komite Nyobozi nshya igomba kuyobora manda y’imyaka ine iri imbere.
Biciye mu bwisanzure bw’abanyamuryango, Umulinga Alice yongeye gutorerwa kuyobora kuyobora Komite Olempike y’u Rwanda mu myaka ine iri imbere.
Abandi bagize iyi Komite Nyobozi, ni Gakwaya Christian wagizwe Visi Perezida wa mbere, Umutoni Salama wongeye gutorerwa kuba Visi Perezida wa Kabiri na Kajangwe Joseph wongeye kugirwa Umunyamabanga Mukuru w’uru rwego.
Hatowe kandi Akanama k’Abajyanama karimo Butoyi Jean na Ruyonza Arlette. Akanama Gashinzwe gukemura amakimbirane kagizwe na Kagarama Clèmentine, Rwabuhihi Innocent na Nkurunziza Jean Pierre wagizwe Umunyamabanga wa ko.
Abashinzwe Igenzuramutungo, ni Mbaraga Alexis, Bugingo Elvis na Dusingizimana Thierry wagizwe umunyamabanga w’iyi Kimosiyo.
Iyi Komite Nyobozi, izayobora kugeza mu 2029. Manda iheruka, yari iyobowe na Uwayo Théogene waje kwegura ku mpamvu z’uburwayi.










UMUSEKE.RW