Umuyobozi wavuzweho kugundira amafaranga y’abaturage ibye byarangiye neza

Yanditswe na NSHIMIYIMANA THEOGENE
Akarere ka Nyanza mu ibara ry'umutuku

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwarekuye umuyobozi waregwaga kugundira amafaranga y’abaturage ari we gitifu w’akagari ka Nyabinyenga mu murenge wa Cyabakamyi mu karere ka Nyanza.

Itabwa muri yombi rya Nzasingizimana Innocent usanzwe ari umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Nyabinyenga mu murenge wa Cyabakamyi mu karere ka Nyanza ryabayeho mu kwezi kwa kane 2025.

Gitifu yatawe muri yombi aregwa kuguza abaturage amafaranga ntabishyure harimo n’ayo yahabwaga n’abaturage ngo abishyurire mituweli ntabikore ahubwo akayibikaho.

Kuri ubu gitifu Innocent yarafunguwe, mu kiganiro yagiranye na UMUSEKE  yavuze ko yishimiye  icyemezo cyamufunguye.

Yagize ati “Narafunguwe ntibyoroshye kugira icyo umuntu abivugaho kuko iyo umuntu afunzwe haba hari igitumye afungwa, niyo ubutabera bufunguye umuntu hari icyo bushingiraho.”

Gitifu Innocent akomeza avuga ko yafunguwe n’Ubushinjacyaha nyuma yo gusuzuma ibyo yaregwaga kuko amafaranga bavugaga n’undi wese yayajyamo, kandi yakwishyurwa,  agakeka ko atazajya mu rukiko kuko atigeze aregwa mu rukiko bityo nta rubanza ruhari.

Gitifu Innocent yemera ko arimo amafaranga ariko yatangiye gushakisha uburyo ayishyura.

Yagize ati “Amafaranga nyarimo n’ejo nzaba nyarimo, n’ejobundi nyarimo ahubwo harebwa uko ayo mafaranga yaje n’uburyo yakwishyurwa.”

Gitifu w’akagari ka Nyabinyenga ubu yasubiye mu kazi ke, ntiyabashije kuvuga umubare nyiri izina w’amafaranga arimo. Gusa amakuru avuga ko agera mu bihumbi magana atanu (500,000frws).

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza

Yisangize abandi