Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kuri uyu wa Gatanu tariki ya 09 Gicurasi 2025, rwategetse ko Ntazinda Erasme, wahoze ari umuyobozi w’Akarere ka Nyanza wari akurikiranyweho icyaha cy’ubushoreke n’icyo guta urugo arekurwa.
Icyo cyemezo cyashingiye ku kuba umugore we w’isezerano yaranditse ibaruwa amubabarira ku kirego yari yaratanze ku wa 3 Gicurasi 2025.
Ku wa 16 Mata ni bwo Ntazinda yatawe muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha, (RIB) kugira ngo akorweho iperereza.
Urubanza rwe ku ifunga n’ifungurwa rwagombaga kuburanishwa ku wa 6 Gicurasi 2025, ariko rusubikwa ku busabe bw’Umunyamategeko we Me Nyangenzi Bonane.
Ntazinda yatawe muri yombi nyuma y’uko Inama Njyanama y’Akarere ka Nyanza imukuye ku mirimo azira kutuzuza inshingano uko bikwiye.
Umwanzuro wo kumweguza wafatiwe mu nama idasanzwe y’Inama Njyanama yateranye ku wa 15 Mata 2025, nyuma y’igenzura ryakozwe rigasanga atuzuza inshingano ze.
UMUSEKE.RW