Urukiko rwatesheje agaciro inzitizi z’ureganwa na Muhizi wareze BNR kuri Perezida KAGAME

Yanditswe na NSHIMIYIMANA THEOGENE
Urukiko rwatesheje agaciro inzitizi z’ureganwa na Muhizi wareze BNR kuri Perezida KAGAME

Urukiko Rukuru urugereko rwa Nyanza rwatesheje agaciro inzitizi zari zatanzwe na Me Katisiga Rusobanuka Emile ureganwa na Muhizi Anathole wamenyekanye arega BNR kuri Perezida Paul Kagame.

Me Katisiga Rusobanuka Emile yari yatanze inzitizi avuga ko umucamanza ugiye kubaburanisha yatijwe mu rukiko rukuru urugereko rwa Nyanza avuye mu rukiko rwisumbuye rwa Muhanga bityo Me Katisiga Rusobanuka Emile ashingiye ko Perezida w’urukiko rwisumbuye rwa Muhanga yamuhamije ibyaha akamukatira igifungo akavuga ko uyu mucamanza ugiye kumuburanisha nta butabera yamuha ndetse atavuguruza icyemezo Perezida we yafashe.

Me Katisiga Rusobanuka Emile nyuma yo kwihana umucamanza yandikiye Perezida w’Urukiko rukuru urugereko rwa Nyanza agaragaza inzitizi ze, anazisobanura mu buryo bw’ubutabera.

Perezida wa ruriya rukiko  bari kuburaniramo ubujurire, yanzura ko inzitizi za Me Katisiga Rusobanuka Emile nta shingiro zifite.

Ntitwamenye impamvu zashingiweho hanzurwa ko inzitizi za Me Katisiga Rusobanuka Emile nta shingiro zifite.

Gusa umwe mu banyamategeko, yabwiye UMUSEKE  ko impamvu ishoboka yatumye inzitizi ya Me Katisiga Rusobanuka Emile idahabwa agaciro ari uko izo mpamvu avuga zuko uwamuciriye urubanza ku rwego rwa mbere yari Perezida w’ugiye kumucira urubanza ku rwego rw’ubujurire bityo mu mpamvu zatuma umucamanza yihanwa iya Me Katisiga Rusobanuka Emile itagenwe ku buryo yashingirwaho umucamanza bamukura muri uru rubanza.

Ubushinjacyaha bwo bwavugaga ko kuba umucamanza yari aturutse mu rukiko rwisumbuye rwa Muhanga nta kibazo kirimo ahubwo cyereka iyo ariwe urugarutsemo kandi siwe warugarutse bityo ubushinjacyaha bwasabaga ko inzitizi za Me Katisiga Rusobanuka Emile zitahabwa agaciro.

Anathole Muhizi wamenyekanye mu mwaka wa 2022 ari mu karere ka Nyamasheke arega Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) kuri Perezida Paul Kagame ko yariganyijwe inzu yaguze, aho yari yaje kugeza ikibazo kuri Perezida Paul Kagame aturutse i Kamonyi mu ntara y’Amajyepfo.

Umukuru w’igihugu yahise abwira inzego zitandukanye gukurikirana ikibazo cya Anathole Muhizi maze inzego bireba zigaragaza ko ibyakozwe birimo amanyanga agize ibyaha bihanwa n’amategeko, ku isonga hafungwa Anathole Muhizi.

Inzego zibishinzwe zaracukumbuye zibona ko Muhizi Anathole yashatse icyangombwa ko umuntu atashyingiwe ahubwo akiri ingaragu, agiha Me Emile Katisiga Rusobanuka kugira ngo barege BNR batesha agaciro cyamunara y’iyo nzu, nyuma bigaragara ko uriya muntu yari yarashyingiwe nyamara icyo cyemezo cyari cyaratangiye kwifashishwa mu kirego cyatanzwe na Me Katisiga.

Me Katisiga wari wahawe ako kazi ko kuburana urubanza rwateshaga agaciro cyamunara ya BNR, na we yisanze mu rubanza ndetse urukiko rwisumbuye rwa Muhanga bombi rubakatira igihano cy’igifungo cy’imyaka itanu.

Me Emile Katisiga Rusobanuka we ntiyahise afungwa, hategerejwe icyemezo cy’urukiko rw’ubujurire.

Muhizi Anathole we afungiye mu igororero rya Muhanga ibyo aregwa byose aburana abihakana ko nta cyaha yakoze.

Niba nta gihindutse uru rubanza ruzakomeza kuburanishwa muri Kamena  uyu mwaka. Ni  igihe umuryango wa Anathole Muhizi utishimiye kuko uvuga ko ari kure yahawe kuzakomeza kuburaniraho.

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW i Nyanza

Yisangize abandi