Urupfu rw’umuherwe Rajiv Ruparelia rwashenguye Abanya-Uganda

Yanditswe na NDEKEZI Johnson
Umuherwe Rajiv Ruparelia yapfuye

Abanya-Uganda mu ngeri zitandukanye bashenguwe bikomeye n’urupfu rw’umuherwe Rajiv Ruparelia, waguye mu mpanuka y’imodoka.

Rajiv Ruparelia, yari Umuyobozi Mukuru wa Ruparelia Group akaba umuhungu w’umuherwe w’Umunya-Uganda uzwi cyane, Sudhir Ruparelia, yapfuye kuri uyu wa Gatandatu.

Polisi ya Uganda yatangaje ko uyu mujejetafaranga wari ukiri muto yaguye mu mpanuka yabereye Busabala Flyover, mu gace ka Makindye-Ssabagabo muri Wakiso.

Igipolisi kivuga ko yari atwaye imodoka ya Nissan GTR avuye Kajjansi yerekeza i Munyonyo, aho ngo yagonze inkuta z’ibyuma zari ahari kubakwa umuhanda, imodoka irahirima, ihita ifatwa n’inkongi, apfira aho.

Rajiv, wari ufite imyaka 35 gusa, yari Umuyobozi Mukuru wa Ruparelia Group, ifite imitungo ibarirwa mu ma miliyari y’amadorali ya America mu butaka, ubukerarugendo, uburezi, ubuhinzi, ibigo by’imari n’ibindi byinshi muri Uganda.

Mu buyobozi bwe, Ruparelia Group yashoye agatubutse mu mishinga y’ikoranabuhanga, inatanga akazi ku bihumbi by’abiganjemo urubyiruko muri Uganda.

Abanya-Uganda, inshuti ze n’abavandimwe bashenguwe bikomeye n’urupfu rw’uyu mugabo wari uzwiho ibikorwa by’ubugiraneza.

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda, Madamu Anita Annet Among, yanditse kuri X ko urupfu rwa Rajiv rwashenguye imitima y’Abanya-Uganda, amushimira umusanzu yatanze mu kuzamura ubukungu bw’igihugu no gutanga akazi.

Yagize ati ” Imana ihumurize abari mu gahinda kandi ihe roho yawe iruhuko ridashira.”

Umunyapolitiki Bobi Wine, udacana uwaka n’ubutegetsi bwa Museveni, nawe yababajwe n’urupfu rw’uyu muherwe wapfuye akiri muto, avuga ko yari umuntu wicisha bugufi, wuje ineza n’umutima w’urukundo.

Rajiv Ruparelia azashyingurwa ku wa Gatatu w’iki cyumweru, hifashishijwe uburyo bwo gutwika umurambo, nk’uko bisanzwe bikorwa mu muco w’Abahindu.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Yisangize abandi