Urwego rwa DASSO rworoje Uwarokotse Jenoside

Yanditswe na TUYISHIMIRE RAYMOND
Umuyobozi w'Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe imibereho myiza Mbonyintwari JMV ari kumwe na BAGWENEZA Beatrice wahawe inka

Gicumbi : Bagweneza Beatrice w’imyaka 42 warokotse Jenoside, yahawe inka n’urwego rushinzwe umutekano rwunganira Akarere bazwi ku izina rya Dasso, nyuma  yuko yari abayeho mu buzima bugoye bwo kurera abana  batatu wenyine kandi nta kazi agira.

Igikorwa cyo guha inka Bagweneza cyabaye kuri uyu wa 07 Gicurasi 2025 mu Mudugudu wa Karagari, Akagari ka Rwesero ho mu Murenge wa Bukure muri Gicumbi .

Abaturanyi b’uyu mubyeyi wahawe inka bavuga ko yari asanzwe abayeho mu buzima bugoranye cyane kuko umugabo babyaranye abana batatu yaje kugira ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe kandi ariwe bafatanyaga gutunga urugo nyuma Bagweneza agasigara arera abana wenyine.

Umuyobozi wa Ibuka mu karere ka Gicumbi, Kamizikunze Anastase ashima uruhare rwa Dasso mu gihe cy’iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yavuze ko  uruhare rwabo rwibanda cyane ku bikorwa byo gufasha abacitse ku icumu harimo kububakira inzu, gutanga ibikoresho byo mu ngo, no gufasha abana bakeneye ibikoresho byo ku ishuri.

Ati “ Turashima uruhare rw’urwego rushinzwe umutekano Dasso ikorera mu karere ka Gicumbi, kuba mwahaye inka uyu Bagweneza ni iby’agaciro kuko yamenyekanye biturutse ku baturanyi be batanze amakuru bagasobanura uko abayeho mu buzima bugoye, kandi yafite abana batatu bakeneye kunywa amata no kujya ku ishuri. “

Inka yahawe uyu muturage gifite agaciro k’arenga Miliyoni kuko banayishyuriye ubwishingizi kandi ikaba igejeje amezi arindwi bivuge ko yenda kubyara.

Usibye uyu muyobozi washimiye Dasso, Bagweneza nawe ashimangira ko nyuma yaho umugabo yagiriye ikibazo, yari amaze imyaka itandatu atunzwe na basaza be bavukana.

Ati “Maze imyaka itandatu mbana na basaza banjye n’abana, nyuma y’uko nashatse,nagize ibibazo bikomeye ariko nafashijwe n’inzego za Ibuka hamwe na Minubumwe banyubakira inzu.

 Ndabashima kimwe n’urwego rwa Dasso rumpaye inka, nzajya nkamira abana amata biramfasha kutazongera guheranwa n’agahinda.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ urwego rwa Dassomu karere ka Gicumbi, Nyangabo Umuganwa Jean Paul, avuga ko uyu wafashijwe bamumenye nyuma yo kubaza abaturage uwo babonaga ko acyeneye guhabwa ubufasha.

Ati”Mu gihe cy’iminsi 100 yo kwibuka tuzirikana abarokotse Jenoside yakorwe Abatutsi tukagira ibikorwa bibafasha nk’uko dusanzwe dufasha abatishoboye mu yindi mirenge, hari abo twubakira inzu, abahabwa inka n’ibindi bituma tubafata mu mugongo, kandi uko ubushobozi buboneka tuzakomeza kubashyigikira.”

Umuyobozi w’ Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe imibereho myiza Mbonyintwari Jean Marie Vianney bashima uruhare rwa Dasso mu gufatanya  kuzamura imibereho y’abaturage.

Ati “Urwego rwa Dasso badufasha mu kuzamura imibereho y’ Abaturage kandi bagacunga n’umutekano wabo, nibakomereze aho turabashimira cyane”.

Muri iki gihembwe  Urwego rwa Dasso ruteganya gufasha abandi bana b’ abakobwa batandatu babyariye iwabo bagata amashuri, hamwe n’abandi batandatu bazahabwa ibikoresho byo kwiga baturuka mu miryango itishoboye.

Urwego rwa DASSO rworoje uyu mubyeyi inka kandi rurateganya no gukora ibindi bikorwa
Uyu mubyeyi warokotse Jenoside yari abayeho mu buzima bugoye akaba yorojwe inka ihaka

NGIRABATWARE EVENCE

UMUSEKE/ GICUMBI

Yisangize abandi
Igitekerezo 1

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *