Abahize abandi gutanga amaraso babishimiwe

Abatanga amaraso bashimiwe ko batanga ubuzima

Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wo gutanga amaraso, abagiye bitanga bakayatanga barimo n’abahize abandi bashimiwe, bafatwa nk’intwari zatanze ubuzima, banashishikariza urubyiruko kwitabira iki gikorwa.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa 14 Kamena 2025, gikozwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, binyuze mu ishami rishinzwe gutanga amaraso.

Gutanga amaraso ni igikorwa gikorwa ku bushake nta kiguzi, ariko kikagirira akamaro abayahabwa biganjemo abafite indwara yo kubura amaraso, inkomere n’abandi baba bayakeneye, bakayahabwa ku buntu mu gihe hagiyeho ikiguzi, isashe y’amaraso isanzwe ishobora kugurwa amadolari 150 ya Amerika (Frw 180,000).

Bamwe mu batanze amaraso inshuro nyinshi n’abayahawe bavuga ko gutanga amaraso ari igikorwa cy’ubugiraneza, no kurokora ubuzima mu gihe kutayatanga byo bigayitse.

Bagirishya Eugène w’imyaka 43 wayatanze inshuro 74, yagize ati “Ikibintera ni umutima wo gufasha kubera ko amaraso umuntu atanga hari igihe akiza umuntu umwe, cyangwa benshi bitewe n’icyo umuntu aba akeneye. Iyo nyatanze hari umuntu mba nizeye ko mpaye ubuzima. Ntawe ukwiye gutinya gutanga amaraso kubera ko nta ngaruka bigira ku buzima.”

Nzamukosha Théodette na we wayatanze inshuro 46, ati “Njye nakangurira urubyiruko gutanga amaraso kuko mu gihe twe tuzaba tumaze gusaza, nibo bazajya batabara imbabare batange amaraso.”

Nyiranshimiyimana Donathilla, we atanga amaraso ariko yigeze no kuyahabwa ubuzima bugeze habi.

Mu buhamya bwe, yagize ati “Nigeze gutanga amaraso muri 2018 bigeze aho ndabireka, mu 2020 njya kubyara nyuma ndava cyane biba ngombwa ko njyanwa mu bitaro mpabwa amaraso ngarura ubuzima, ntekereza ko ari abagiraneza bantabaye.”

Akomeza agira ati “Nibajije nti ese iyaba abo bantabaye bafata umwanzuro nk’uwo nafashe ubu mba ntabawe  n’iki? Mba ndi he? Byatumye muri 2022 niyemeza gutanga amaraso, ubu ni igikorwa ndatira abandi kuko sinteze kuzabireka kuko ni ugutanga ubuzima.”

Umuyobozi w’Ishami Rishinzwe gutanga amaraso muri RBC, Dr. Muyombo Thomas, ashimira abatanga amaraso, akavuga ko kugeza ubu mu Rwanda nta kibazo cyo kubura amaraso gihari, akamara impungenge abibwira ko kuyatanga inshuro nyinshi bigira ingaruka ku muntu.

Ati “Abavuga ko gutanga amaraso bigira ingaruka, ni ibihuha kuko mwumvise abamaze kuyatanga inshuro zirenga 70, ntawe twari twabona byateje ingaruka. Twahawe ibyo dukeneye n’Ikigo cy’Igihugu cyo gutanga amaraso kugira ngo tugere ahashoboka hose hari umuntu wifuza kuyatanga.”

Umuyobozi w’Intara y’Amajyarugu, Mugabowagahunde Maurice, avuga ko bazakomeza ubukangurambaga bwo gutanga amaraso, ariko agasaba abaturage guharanira kugira ubuzima bwiza.

Ati “Tugashishikariza abaturage gutanga amaraso, kandi no guharanira kugira ubuzima bwiza kuko iyo ufite ubuzima bwiza nibwo utanga amaraso afite ubuziranenge. Na none bigabanya n’umubare w’abakenera amaraso bikongera umubare w’abayatanga.”

Yasabye abaturage kwirinda impanuka, no gukora siporo. Ati “Tugiye gukomeza ubukangurambaga mu baturage tubashishikariza gutanga amaraso no kumenya akamaro kabyo.”

Kuri ubu Leta y’u Rwanda yifashisha utudege tutagira abapilote mu kugeza ku bitaro n’ibigo nderabuzima amaraso, uyakeneye akayahabwa nta kiguzi mu gihe hari bimwe mu bihugu ngo ukeneye amaraso bisaba ko ayagura.

Umuntu wemerewe gutanga amaraso ni ufite kuva ku myaka 18 kugeza kuri 60, bigakorwa inshuro zitarenze enye ku mwaka, kandi bigakorwa ku bushake.

Dr Thomas Muyombo, uzwi nka Tom Close yamaze impungenge abatanga amaraso ko nta ngaruka mbi bigira ku buzima
Ubuyobozi ngo bugiye kurushaho gukangurira abaturage kwitabira gutanga amaraso

NYIRANDIKUBWIMANA Janviere
UMUSEKE.RW i Musanze

Yisangize abandi
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *