Muhanga: Harerimana Wellars wakoraga mu Kampani y’Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bwemewe, yahitanywe n’umuriro w’amashanyarazi ari mu kazi.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kabacuzi Akarere ka Muhanga buvuga ko Harerimana Wellars wakoraga muri COMINYA yinjiye mu kirombe agiye gucukura amabuye, akora ku insinga z’amashanyarazi ahita apfa.
Gitifu w’Umurenge wa Kabacuzi Gihana Tharcisse yabwiye UMUSEKE ko urupfu rwa Harerimana rwamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere taliki ya 16 Kamena, 2025.
Ati: ”Yakubiswe n’umuriro ubwo yari ari indani ahita apfa.”
Gihana avuga ko uyu muturage yacukuraga amabuye y’agaciro mu buryo bwemewe kuko na Kampani ya COMINYA akorera ifite ibyangombwa ndetse n’ubwishingizi iteganyiriza abakozi bayo.
Ati: ”Twabimemyesheje RIB ubu dutegereje ko baza gukora iperereza mbere y’uko umurambo wa Harerimana ushyingurwa.”
Gitifu avuga ko Harerimana yari atuye mu Mudugudu wa Kanka, Akagari ka Kibyimba muri uyu Murenge. Gusa aho yakoreye impanuka ni mu Mudugudu wa Kinogi.
UMUSEKE washatse kumenya icyo Kampani igiye gukora ku birebana n’inkunga igomba gutanga yo gufata mu mugongo umuryango wagize ibyago, abo twavuganye batubwira ko umuyobozi mukuru wa Kampani afunzwe kubera ibyaha akekwaho.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kabacuzi buvuga ko umurambo wa Nyakwigendera ukiri mu kirombe kuko RIB yari itarahagera.
UMUSEKE ufite amakuru avuga ko mu minsi 8 mu Karere ka Muhanga na Ruhango ibirombe bikorerwamo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bimaze guhitana abantu 3 mu mirenge ya Nyarusange, Kabacuzi n’uwa Mwendo.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.
Iyu mudugudu wa kinogi ntiba I Kabacuzi. Hemwe naho yaratuye kanka siho yaratuye .Yaratuye Mumudugu wa Gasharu. Aya …..
Yaratuye m’
Umurenge wa Kabacuzi
Akagari ka Kibyimba
Umudugudu wa Gasharu
Aho yakoreye impanuka ni m’ umudugudu wa KANKA muri aka kagari