Amavubi yongeye kugarikirwa muri Algérie

Yanditswe na HABIMANA Sadi

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru, Amavubi, yatsinzwe n’iy’Igihugu ya Algérie ibitego 2-0 mu mukino wa Kabiri wa gicuti wabereye muri Algérie.

Ku wa 9 Kamena Saa tatu z’ijoro, ni bwo ikipe y’Igihugu ya Algérie y’abakina imbere mu gihugu cyangwa se ikipe ya CHAN, yakinaga n’Amavubi umukino wa Kabiri wa gicuti wabereye kuri Mustapfa Tchaker Blida Stadium iherereye mu Mujyi wa Alger.

Umutoza w’ikipe y’Igihugu y’umupira w’amaguru, Amavubi, yari yakoze impinduka ugereranyije n’abakinnyi bari babanjemo ku mukino wa mbere aya makipe yombi yakinnye mu cyumweru gishize.

Bamwe mu bakinnyi bari bahawe umwanya, harimo Kayibanda Claude Smith, Nshuti Innocent wari wabanjemo uyu munsi mu gihe ubushize yari Kagere Meddie, Uwimana Noe Iman yari yasimbuye Fitina Omborenga na Kwizera Jojea wari wagarutse muri 11 mu gihe abandi ari abari babanjemo ubushize.

Abasore ba Adel Amrouche, batangiye umukino badashaka gusanga cyane Algérie mu kibuga cya yo ahubwo bakayitegereza bakayaka umupira ubundi bakabona kuyisangayo bahererekanya neza n’ubwo bitabahiriye kenshi kuko “Les Fenecs” bari beza kurusha Amavubi muri uyu mukino.

Ku munota wa 39 w’umukino, Adel wari wagoye cyane uruhande rwa Niyomugabo Claude, yahinduye umupira imbere y’izamu, Omborenga wari wasimbuye Uwimana Noe Iman, arasunikana umusifuzi atanga penaliti.

Yahise iterwa na Berkane Redouane ariko umupira ukubita igiti cy’izamu uvamo, ubwo wagarukaga usanga Boulbina Adel asongamo atsinda igitego cya mbere ku munota wa 40. Ni na ko igice cya mbere cyarangiye ari igitego 1-0.

Amavubi akigaruka mu gice cya Kabiri, yatangiranye impinduka, umunyezamu Buhake Clèment asimbura Ntwari Fiacre, mu gihe Mugisha Bonheur na Gitego Arthur na bo binjiye mu kibuga.

Gusa impinduka za Amrouche si byinshi zahinduye, ndetse byongeye kuba bibi ku munota wa 71, ubwo abasore ba Algérie bateraga umupira muremure imbere, Kohli Benahmed awufungira Khacef Naouef wahise atsinda igitego cya kabiri.

Nyuma yo gutsindwa igitego cya Kabiri, Amavubi yarushijwe cyane mu mashyi no mu mudiho kuko yaba guhererekanya neza, yaba kurema uburyo bwabyara ibitego cyangwa se kugarira neza, byose byanze.

Algérie yakomeje gucunga ibitego bya yo ari na ko inyuzamo igahererekanya neza, amze iminota 90 irangira intsinzi isigaye i Alger ku bitego 2-0, uba umukino wa Kabiri wa gicuti itsinzi Amavubi.

Uyu mutoza w’Amavubi ukomoka muri Algérie, intangiriro z’akazi ke zikomeje kuba mbi kuko mu mikino ine amaze gutoza, yatsinzwe itatu anganya umwe. Yayitsinzwemo ibitego birindwi, yinjiza kimwe gusa.

Amavubi azasubira mu kibuga tariki ya 1 Nzeri 2025 asura Nigeria, mu mukino w’umunsi wa Karindwi wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.

Amavubi yongeye gutsindirwa muri Algérie
Bizimana Djihad na bagenzi be, byongeye kuba bibi
Niyomugabo Claude nta bwo yorohewe ku ruhande rwacagaho Boulbina Adel

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi