Ubuyobozi bw’ikipe y’Ingabo, bwatangaje abakinnyi batanu bashya barimo babiri bavuye mu mukeba wa yo, umunyamahanga umwe, umwe wavuye muri Police FC n’umwe wavuye muri AS Kigali.
Nyuma y’iminsi bivugwa ko hari abakinnyi bamaze kuyisinyira ariko yo itarabivugaho, ikipe ya APR FC noneho yabishyizeho umucyo igaragaza abakinnyi batanu bashya imaze gusinyisha nk’abakozi ba yo bashya.
Ibicishije ku rukuta rwa yo rwa X, ikipe y’Ingabo yerekanye abakinnyi bashya barimo Iraguha Hadji, Bugingo Hakim bavuye muri Rayon Sports, umunyezamu, Hakizimana Adolphe wavuye muri AS Kigali, Ngabonziza Pacifique wavuye muri Police FC n’umunya-Burkina Faso, Memel Raouf Dao wakiniraga AS Sonabel y’iwabo.
Mu kiganiro n’itangazamakuru giheruka kuba, ubuyobozi bw’ikipe y’Ingabo bwari bwatangaje ko isigaje kwinjizamo abanyamahanga babiri, umwe ukina inyuma ya rutahizamu ndetse wamaze no kuboneka ari we , Memel na rutahizamu ukina ahazwi nko ku icyenda.
Aba bakinnyi batangajwe nyuma y’uko mu minsi ishize hari hatangajwe abatoza bashya bayobowe na Taleb Abderrahim n’abungiriza be babiri barimo Chahid Mohamed na Haj Taieb Hassan.
Iyi kipe iheruka gutandukana n’abakinnyi barimo Kwitonda Alain, Pavelh Ndzila, Ndayishimiye Dieudonné, Taddeo Lwanga, Nshimirimana Ismail Pitchou na Victor Mbaomana.

















UMUSEKE.RW