Umuherwe Elon Musk yatangaje ko yicuza amagambo yagiye yandika avuga kuri Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump.
Amagambo yo kwicuza Elon Musk yayandikiye ku rubuga rwa X aho yavuze ko ibyo yavuze mu cyumweru cyashize yarengereye.
Ati “Ndicuza ku bw’ibyo nanditse kuri Perezida Donald Trump mu cyumweru cyashize. Byageze kure cyane.”
Umubano umaze igihe utameze neza hagati ya Perezida Donald Trump na Elon Musk nyuma y’uko aba bahoze ari magara ntunsige bashwanye bagatangira intambara y’amagambo ku mbuga nkoranyambaga.
Uku guterana amagambo kwatangiye ubwo umuherwe Elon Musk, akaba na nyiri sosiyete zitandukanye zirimo Tesla ikora imodoka zikoresha amashanyarazi, X space ndetse n’urubuga rwa X yasezeraga ku nshingano yarafite mu butegetsi bwa Amerika nk’ukuriye Ikigo gishinzwe kunoza imikorere ya leta (DOGE).
Izi nshingano yazihawe ubwo Donal Trump yari agarutse muri White House nka Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika. Kubera uburyo bari barabanye mu bikorwa byo kwiyamamaza ku ntero igira iti ‘Make America Great Again’.
Aba bakomeje kubana neza kugeza ubwo Elon Musk mu ruhame atangiye kunenga zimwe muri gahunda za Leta zirimo umushinga w’itegeko rijyanye n’ibyo Amerika ishoramo amafaranga, akavuga ko ugayitse.
Hajemo no kuzamo gucyurirana Elon yandika kuri X ati “Trump iyo atangira ntiyari gutsinda amatora.”
Trump nawe amusubiza avuga ko umubano wabo warangiye ndetse avuga agiye kugurisha imodoka yari yaraguze mu ruganda rwa Tesla.
MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW
Umunyarwanda wa cyera ntazi uwariwe yavuzeko ushinga agati wicaye wajya kugashingura ugahaguruka,hama hamwe umugabo bashatse kumena umutwe bagahusha isasu rigafata igice cy’ugutwi azakwereke ko ari prezida,ndi trump nanagufungaho iminsi micye ukagabanya umuvuduko ufite
Buriya Ukombona Ibibintu Bya Trampa Na Elon Musk . Abantu Batabyivangamo Kukontawamenya Aho Bihurije . Ntago Tarampa Yashwananawe Kandi Aziko Yamufashije Mubikorwa Byokwiyamamaza .