Hagarutswe ku kamaro k’imiyoborere yifashisha ikoranabuhanga

Yanditswe na NDEKEZI Johnson

Inzobere mu ikoranabuhanga, abikorera, n’abayobozi batandukanye bagaragaje ko imiyoborere yifashisha ikoranabuhanga ari ngombwa mu guteza imbere igihugu, by’umwihariko mu kugera ku iterambere rirambye kandi ridaheza.

Ibi byagarutsweho ku wa Kane, tariki 5 Kamena 2025, mu nama nyunguranabitekerezo ya Rwanda Internet Governance Forum 2025 (RWIGF 2025).

Iyi nama itegurwa n’Ikigo gihagarariye abakoresha murandasi no guteza imbere Indangarubuga y’u Rwanda [RW], RICTA, ihuriza hamwe inzego za Leta n’iz’abikorera zifite aho zihuriye n’ikoranabuhanga.

Hagarutswe ku ko murandasi ari urufunguzo mu kuzamura imibereho myiza y’Abanyarwanda, bityo buri wese agomba kugira uruhare mu kuyikoresha neza no kurinda ibyo igihugu kimaze kugeraho mu ikoranabuhanga.

Hagaragajwe kandi ko Ikinyarwanda cyinjijwe mu bikorwa by’ikoranabuhanga byifashisha ubwenge buhangano (Artificial Intelligence), bigafasha umuntu wese kugikoresha byoroshye mu mbuga zitandukanye.

Ntare Alexis, Umuyobozi w’Ishami ry’Ikoranabuhanga mu Rugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF), yashimangiye ko ibyo u Rwanda rumaze kugeraho ari ikimenyetso cy’ubuyobozi bwiza bushyira abaturage imbere.

Ati: “Ubuyobozi bwiza bw’u Rwanda bwasobanukiwe ko ikoranabuhanga ryihutisha serivisi, bityo bwubaka ibikorwaremezo bifasha inzego zose gukorera hamwe.”

Yavuze ko hakenewe ubukangurambaga no guhindura imyumvire kugira ngo abaturage babashe gukoresha neza ibikorwaremezo Leta yashoyemo imari itubutse.

Ntare kandi yagaragaje ko uko abantu benshi bayoboka murandasi, bizatuma ibiciro bigabanuka kubera ko isoko rizaba rinini, bigafasha ikoranabuhanga kugera kuri bose vuba kandi ku giciro gito.

Esther Kunda, Umuyobozi Mukuru w’Ishami ryo Guhanga Udushya n’Ikoranabuhanga Rishya muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, yavuze ko kubaka imiyoborere yifashisha ikoranabuhanga bisaba gushyira imbere abaturage, ubufatanye n’ubwizerane.

Yagize ati: “Uko ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rigenda ryiyongera, ni ko dukeneye imiyoborere ikomeye ishingiye ku bwizerane kugira ngo tugere ku kwinjiza bose mu ikoranabuhanga no ku iterambere rirambye.”

Yagaragaje kandi ko abikorera bagomba kugira uruhare rukomeye mu guteza imbere ubukungu bushingiye ku kubyaza umusaruro murandasi, binyuze mu guhanga udushya no gukoresha ikoranabuhanga mu bikorwa byabo bya buri munsi.

Mu bindi byaganiriweho harimo ingamba nshya zigamije guteza imbere uburinganire mu ikoranabuhanga, kurengera umutekano w’amakuru (cybersecurity), no guteza imbere ubushobozi bw’urubyiruko mu guhanga udushya dushingiye kuri tekinoloji.

U Rwanda rushimirwa gushyiraho ibikorwa remezo by’ibanze bifasha abaturage kugera kuri serivisi za Leta, bigatuma bagira uruhare rufatika mu iterambere ry’igihugu cyabo.

Esther Kunda, Umuyobozi Mukuru w’Ishami ryo Guhanga Udushya n’Ikoranabuhanga Rishya muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo
Umuyobozi w’Ishami ry’Ikoranabuhanga mu Rugaga rw’Abikorera mu Rwanda, Ntare Alexis

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Yisangize abandi