Minaloc irishimira umusaruro wa “Umurenge Kagame Cup”

Yanditswe na HABIMANA Sadi

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (Minaloc), iravuga ko yishimira umusaruro umaze kuva mu irushanwa ry”Imiyoborere Myiza ryitiriwe Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame rizwi nka “Umurenge Kagame Cup.”

Imyaka 19 irashize hakinwa irushanwa ryitiriwe Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, rizwi nka “Umurenge Kagame Cup.” Ni irushanwa ryitabirwa n’Imirenge 416 yose yo mu Gihugu.

Uko imyaka ishira iri rushanwa rikinwa, ni ko rigenda rigaragaza umwiharimo mu bintu bitandukanye. Kimwe mu bikomeje kugaragara nk’umwihariko mu “Umurenge Kagame Cup”, ni abakuze baryitabira bagakina imikino itandukanye irimo nka Basketball, kubuguza, Volleyball n’indi.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, ivuga ko yishimira umusaruro w’iri rushanwa rigamije kwimazaka Imiyoborere Myiza ishingiye ku gushyira umuturage ku isonga no kumwegera nk’uko Perezida, Paul Kagame, akunze kubigarukaho.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr. Mugenzi Patrice, yavuze ko uyu mwaka bishimira ko imirenge yose y’igihugu yitabiriye iri rushanwa.

Ati “Turishimira ko iri rushanwa risigaye ryitabirwa n’abantu benshi, aho uyu mwaka imirenge yose uko ari 416 yiyandikishije. Iyi mikino kandi ituma nk’abayobozi twegera abaturage bityo bagahora ku isonga nk’uko Perezida Kagame yabidutoje.”

Imikino ya nyuma y’iri rushanwa ngarukamwaka kuva mu 2006, igenda ijyanwa mu Intara zitandukanye ahanini hagamijwe kuyegereza abaturage kugira ngo barusheho kuyiyumvamo no kuyishyigikira. Iy’umwaka utaha bivugwa ko izajyanwa mu Intara y’i Burasirazuba.

Minisitiri, Dr. Patrice Mugenzi, yishimira umusaruro wa “Umurenge Kagame Cup”
Ni irushanwa risigaye ryitabirwa n’abaturage benshi
N’abanyamahanga baza kureba iyi mikino

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *