Abantu bari gucuruzwa bagakoreshwa uburetwa mu mahanga – RIB

Yanditswe na TUYISHIMIRE RAYMOND
Mwitonde icuruzwa ry'abantu riri gufata intera

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 2 Kamena 2025,  rwatangaje ko hakomeje kugaragara ibyaha  by’icuruzwa ry’abantu.

Ni nyuma yaho tariki ya  23 Mata 2025, hagaruwe Abanyarwanda 10 bavuye muri Myanmar, aho bari barashutswe, barajyanywe gukoreshwa imirimo y’agahato.

Asobanura amayeri akoreshwa mu gushuka abantu ku bajyana mu mahanga, Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry,  yavuze ko kenshi abajyanwa mu mahanga gukoreshwa imirimo y’agahato baba bijejwe akazi keza.

Yagize ati “Bari barijejwe akazi keza, kuzakora muri za ‘call center’ aho babizezaga ndetse n’umushahara w’amafaranga menshi, hagati y’amadorali 1000 na 1500, babizeza ko uko bakora neza, uko batera imbere ayo mafaranga azagenda yiyongera.”

Dr Murangira yavuze ko amayeri asigaye akoreshwa n’abacuruza abantu arimo kubabeshya kubashakira visa, amashuri yo kwigamo mu mahanga n’ibindi .

Umuvugizi wa RIB yasabye abantu kujya bagira amakenga ku muntu batazi ubashukisha ibintu.

Ati “Ikindi abantu bakwiriye kwibutswa, umuntu utazi utigeze ubona, akugirira impuhwe ate? Rero amwe mu mayeri akoreshwa, abo bantu bacuruza abandi bakoresha uburyo butandukanye. Hari abifashisha imbuga nkoranyambaga, hari abifashisha ibigo bifasha abantu kubashakira amashuri, buruse, gushaka visa cyangwa ngo gufasha abantu kujya hanze.” 

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira avuga ko nk’abakobwa bisanga bagiye gukoreshwa uburaya n’indi mirimo igayitse.

Ati “Bashobora kugenda bakagukoresha akazi k’uburetwa, hari abo bashora mu buraya, hari abakurwamo ingingo z’umubiri, hari na ruriya rubyiruko [urwajyanywe muri Myanmar ] rukoreshwa mu gukora ibyaha.”

Amakuru avuga ko hari bamwe mu  banyarwanda bajyanywe mu bihugu byo mu majyepfo y’u Burasirazuba bwa Aziya birimo Myanmar na Laos, bakomeje gusaba ko Leta y’u Rwanda yabafasha gutaha iwabo.

Bajyanwa n’abantu babizezaga akazi keza kandi gahemba neza muri ibyo bihugu, nyamara bagezeyo basanga barashutswe n’abacuruzi b’abantu.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira yavuze ko Leta y’u Rwanda  iri gukorana n’ibihugu bivugwamo ibi byaha ku buryo ababikora batabwa muri yombi.

Ati “Bariya na bo baba bari kugurisha abantu ni ugusaba ko bakurikiranwa kuko akenshi ushobora gusanga ibihugu bimwe bitabiha agaciro. Abafashwe barakurikiranwa, ariko tugasaba ko urwo ruhererekane narwo rusenywa, tukibanda ku ruhande rw’iwacu rwo kubwira Abanyarwanda no kubigisha.”

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira yavuze ko urebye imibare y’abacuruzwa usanga nibura ku baturage ibihumbi 100, icuruzwa ry’abantu mu Rwanda ari 0, 4%.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwatangaje ko kuva muri Kamena 2024 kugeza muri Gicurasi 2025, Abanyarwanda 105, bagaruwe mu Rwanda bavanywe mu bihugu bari baragiye gucuruzwamo.

Imibare ya RIB igaragaza ko kuva muri Kamena 2019 kugera muri Nyakanga 2024, abantu 39 bagaruriwe ku kibuga cy’indege bari mu nzira zo kujyanwa gucuruzwa mu gihe hagati ya Nyakanga 2024 na Werurwe 2025 haburijwemo umugambi w’abagera kuri 57 bari bagiye gucuruzwa ariko bataragenda

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwagaragaje ko abantu 297 bahuye n’ibikorwa byo gucuruzwa mu myaka itanu ishize, abagore akaba ari bo bibasiwe cyane ku kigero cya 75% mu gihe abagabo bari ku kigero cya 25%.

VIDEO

RIB yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru cyagarutse ku bajyanwa mu mahanga mu buryo budkurikije amategeko

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi