Umucamanza yasabye ko Victoire Ingabire yitaba urukiko

Yanditswe na TUYISHIMIRE RAYMOND
Umucamanza yasabye ko Victoire Ingabire yakwitaba urukiko

Umucamanza w’Urukiko Rukuru  rwa Kigali, yategetse ko Victoire Ingabire, , yitaba urukiko kugira ngo abazwe mu rubanza rw’abayoboke bivugwa ko ari ab’ishyaka DALFA Umulinzi rya Ingabire .

Izina rya Ingabire Victoire ryakomeje kugaruka mu rubanza rw’abantu icyenda  baregwa umugambi wo gushaka guhirika ubutegetsi hadakoreshejwe intwaro.

Ubushinjacyaha buvuga ko abo bantu icyenda bagiye bagirana ibiganiro na Ingabire

Ubushinjacyaha buvuga ko Ingabire yateye inkunga irimo amafaranga n’amahugurwa yo kwigisha abo bantu uko ubutegetsi bwakurwaho hadakoreshejwe intwaro.

Kuri uyu wa kabiri muri urwo rubanza, umucamanza yabajije impamvu Victoire yaba agaragara nk’ukuriye umugambi w’ibyaha ubushinjacyaha buvuga ariko bukaba butarigeze bumubaza.

Umushinjacyaha yavuze ko amategeko amwemerera gukurikirana uwo ashaka cyangwa se kuba yahitamo kutamukurikirana.

Me Gatera Gashabana wunganira abaregwa yavuze ko ari ikibazo kuba umushinjacyaha atarabajije abo avuga ko bagize uruhare mu byaha ashinja abakiriya be, agahitamo gufunga abo yise ko ari abantu boroheje.

Abaregwa barimo umunyamakuru Théoneste Nsengimana wafunzwe mu mpera z’umwaka wa 2021, bafashwe nyuma yo kwitabira amahugurwa yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, ubushinjacyaha buvuga ko bahugurwaga uburyo abantu barwanya ubutegetsi badakoresheje intwaro.

Ubushinjacyaha buvuga ko abafashwe bose ari abayoboke b’ishyaka DALFA-Umurinzi rya Victoire Ingabire kandi ko ari ryo ryateguye ayo mahugurwa.

Bamwe mu baregwa nka Sylvain Sibonama, uregwa ko ari we wari wateguye ayo mahugurwa, bavuga ko atari abayoboke b’iryo shyaka kandi ridafite aho rihuriye n’ayo mahugurwa.

Umunyamakuru Nsengimana ahakana uruhare mu gutegura ayo mahugurwa yafashwe nk’icyaha kandi avuga ko n’umunsi wiswe Ingabire Day abaregwa bashinjwa gutegura we yari kuwitabira nk’umunyamakuru.

Abaregwa bashinjwa ko bari bateguye kwitabira umunsi witwa Ingabire Day uba mu kwezi kwa 10 buri mwaka aho abashyigikiye uyu munyapolitike bibuka igihe yafungiwe.

Ingabire niyitaba urukiko ntabwo azitaba nk’uregwa muri uru rubanza, gusa ubushinjacyaha buvuga ko na we cyangwa uwundi bazagira igihe bakurikiranwa bibaye ngombwa.

Ubushinjacyaha burega itsinda ryose ibyaha birimo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo, gucura umugambi wo gukora ibyaha byo kugirira nabi ubutegetsi buriho cyangwa Perezida wa Repubulika, guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, kurwanya ububasha bw’amategeko n’icyo kwigaragambya cyangwa gukoresha inama mu buryo bunyuranije n‘amategeko.

Hari kandi guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, gukwiza amakuru atari yo cyangwa icengezamatwara bigamije kwangisha Leta y’u Rwanda mu bihugu by’amahanga, no gutangaza amakuru y’ibihuha.

BBC

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi