Raporo bakora ntibajya bavuga ubufasha Congo iha FDLR- Kagame

Yanditswe na MUGIRANEZA THIERRY
Perezida Kagame aganira n'Abanyamakuru

Perezida Paul Kagame yagaragaje uko raporo z’abitwa impunguke zitajya zivuga ubufasha Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iha umutwe w’iterabwoba wa FDLR, ahubwo 75% zazo zigahora zivuga ibisa ko u Rwanda rufasha abarwanyi b’umutwe wa M23.

Mu bihe bitandukanye impuguke z’Umuryango w’Abibumbye zisohora raporo zivuga ko iba isobanura ibibera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Iherutse ni raporo yasohotse mu ntangiriro za Gicurasi 2025, izi mpuguke zashyikirije Komite y’Akanama ka Loni gashinzwe umutekano ishinzwe ibihano.

Muri Raporo yizi mpuguke zashinijwe u Rwanda kohereza ingabo mu bice bigenzurwa n’Ihuriro AFC/M23, mu gihe izindi zibarirwa mu “bihumbi byinshi” ngo zari zikiri ku mupaka, zitegura kujya muri RDC.

U Rwanda rwanenze iby’iyi raporo aho Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yavuze ko izi mpuguke zagoretse ukuri ku mpungenge zarwo zishingiye ku bikorwa bya FDLR iruhungabanyiriza umutekano, ari nabyo byatumye rushyiraho ingamba z’ubwirinzi.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Nyakanga 2025, Perezida Kagame yagaragaje ko izo raporo zisohorwa ntacyo ziba zije gukora ku bihari kuko ziba zaranditswe mbere.

Ati ” Izo nzobere raporo zandika mu by’ukuri ntacyo iba ije gukora ku bihari, izo raporo ziba zarakozwe cyera cyane, cyera cyane, igihe bahabwaga ubwo butumwa… Niyo mpamvu buri gihe ubona bisa.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko nta na rimwe uzabona banditse byimbitse ku mutwe w’iterabwoba wa FDLR, uyu ukaba ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Ati ” Ntuzigera ubona banditse ikintu ku buryo ibigo bya Leta bikorana na FDLR mu gukirakwiza urwango n’ingengabitekerezo ya Jenoside, ibintu bikorwa buri munsi habona, buri were yagakwiriye kubibona.”

Yakomeje agira ati “Wibaza uburyo inzobere zitabibona. Raporo zose 75% zibasira AFC/M23 n’u Rwanda, bati ‘u Rwanda rufasha M23.”

Yavuze ko raporo zose ziba zaranditswe mbere ko ikiba kigambiriwe ari ukwerekana ko ibyo baba banditse bihura nibyo bashaka.

FDLR nidasenywa u Rwanda ruzakomeza guhangana n’ikibazo

Perezida Paul Kagame yavuze ko mu gihe umutwe wa FDLR utasenywa nk’uko biri mu masezerano y’amahoro aherutse gusinywa hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo i Washington DC muri Leta Zunze ubumwe za Amerika, u Rwanda ruzahangana n’ikibazo.

Muri aya masezerano harimo inyandiko ihuriweho ivuga ko u Rwanda na Congo bizafatanya mu kurandura uyu mutwe wemejewe nUmuryango wabibumbye ko ari umutwe w’iterabwoba.

Perezida Kagame yagize ati “Ikibazo cya FDLR nikiramuka kidakemuwe kandi twarashyizeho uburyo bwo guhangana na yo mu masezerano, ibyo bizaba bivuze ko FDLR izakomeza kubaho, n’ikibazo kizakomeza kubaho kandi u Rwanda ruzakomeza gukora icyo rukwiriye gukora mu gihe FDLR iri hafi n’imipaka yacu, nta bufindo bushobora gukoreshwa, ahubwo igikenewe ni ugukora icyo ukwiriye gukora mu gukemura ikibazo.”

Perezida Kagame yashimangiye ko igihe FDLR yaba itaranduwe izakomeza kuba ikibazo kandi ntawe u Rwanda rusaba uburenganzira bwo kwirindira umutekano.

Ati “FDLR yahoze ari ikibazo mu bihe byashize, ni ikibazo ubu kandi izakomeza kuba ikibazo ahazaza nikomeza kubaho ibangamiye u Rwanda. Nk’uko nabivuze ubushize nta muntu dusaba uruhushya rwo kurinda igihugu cyacu.”

Umukuru w’Igihugu yasobanuye ko ku ruhande rw’u Rwanda ruzakora ibyo rwemeye ko bishoboka mu masezerano ariko bimwe bihera ku byo abandi bakora bemeranyije.

Perezida Kagame aganira n’Abanyamakuru

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Yisangize abandi