Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée, yagiriye abagore inama yo kubanza kuzuza inshingano zabo zo mu rugo, kuko bizatuma n’izindi nshingano zo ku kazi zigenda neza. Yemeza ko na we, iwe mu rugo, ahinjira nk’umugore n’umubyeyi w’abana, atahinjira nka Minisitiri.
Minisitiri Uwimana yabivugiye kuri Televiziyo y’Igihugu ubwo yabazwaga uko ahuza inshingano z’urugo no kuba Minisitiri.
Ati: “Zishoboka cyane iyo umuntu atekanye mu muryango; bisaba rero ko uhuza izo nshingano zombi. Abagore b’u Rwanda, by’umwihariko, twatojwe kenshi kumenya guhuza inshingano: ukaba umuyobozi, ukaba umugore, ukaba n’umubyeyi. Biroroha rero iyo ubifashe nk’umuhamagaro.”
Minisitiri Uwimana yavuze ko nubwo ari Minisitiri, bitamubuza kuba umugore ukora inshingano zo mu rugo no kurera abana.
Ati “Sininjira iwanjye nka Minisitiri, mpinjira nk’umugore, nka mama w’abana. Mu rugo rero mba ndi umugore, mu rugo mba ndi mama w’abana.”
Yavuze ko kugira ngo ibyo bikunde agomba gukora inshingano neza, mu nshingano akaba Minisitiri, mu rugo akaba umugore na mama w’abana.
Uyu Munyapolitike usanzwe ari na ‘Vice- Chairperson’ w’Umuryango FPR-INKOTANYI avuga ko we ikimushoboza inshingano ze ari ukubiha umwanya.
Ati “Ntangazwa n’umugore buri gihe uzanye ibiryo byashiririye, nkumva ntibibaho. Gute uza ku meza uvuga ko ibiryo byashiririye uri umugore? Kuki utajya mu gikoni ubanze urebe ko byanashiririye, unamenye uko byashiririye?”
Minisitiri Uwimana avuga ko umugore mu rugo hari ibintu asabwa gukora kandi iyo yabigize ibye bikunda.
Ati “Ibanga rimwe rikomeye mbwira abagore, ni ukubanza kuzuza inshingano zawe zo mu rugo, iyo zatuganye n’izindi ziratungana. Ujya mu kazi utekanye, ukajya mu kazi udahangayitse ngo umwana bimeze bite, umugabo bimeze bite? Iyo umeze gutyo kubera n’izindi nshingano ukazuza neza kubera umutima uba utuje.”
Mu Kigano Perezida Paul Kagame aherutse kugirana n’abanyamakuru tariki ya 4 Nyakanga 2025, yavuze ko abagore bagize uruhare runini mu rugamba rwo Kubohora Igihugu, ko kandi baranzwe n’ubwitange.
Yagize ati “Uruhare rw’abagore rwari runini cyane, ngira ngo benshi baranazwi ndetse bagiye bahabwa ibihembo ku mugaragaro, haba abari ku rugamba ubwabo, hari n’abandi bakoraga ibikorwa bishyigikira urugamba, nk’abagendaga Isi yose bashakisha amikoro akoreshwa ku rugamba.”
Akomeza ati “Hari n’abagore batanze abana babo cyangwa se bataye abana mu ngo, bagashaka aho babareresha handi, bakajya ku rugamba, ndetse ahenshi ntabwo wabatandukanya n’abagabo.”
Umukuru w’Igihugu yavuze ko umugore agomba guhabwa agaciro nk’umuntu atari ku kamuha kuko ari umugore, ko iby’uko hari ibyo abagore bakora, abagabo bagakora ibindi biza nyuma.
Ati “Nta Rwanda rw’abagore, nta Rwanda rw’abagabo; ni u Rwanda rw’Abanyarwanda, abagore n’abagabo bagiramo uruhare bakwiye bitewe n’ubushobozi bafite.”
Ubushakashatsi butandukanye bugaragaza ko mu myka 31 ishize umugore mu Rwanda yasubijwe agaciro, ndetse agashyirwa mu myanya ifata ibyemezo.
Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda riteganya nibura 30% by’abagore mu nzego zose zitorerwa. Mu Nteko Ishinga amategeko ubu abagore ni 63.8%, muri Sena, 53.8%.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW