Hadji Kanyabugabo Muhamed usanzwe ari umukunzi w’adasohoka w’ikipe ya Rayon Sports, yasobanuye inzira ikomeye y’ubuzima yaciyemo ubwo yaheraga ku gucuriza ikarito ariko ubu akaba ari umwe mu bashoramari bahagaze bwuma mu Mujyi wa Kigali.
Si kenshi abitwa ko ari abakire bakunda kuvuga ku buzima bwa bo bw’ahahise ariko kandi bamwe bahitamo kubuvugaho kugira ngo bibe byabera isomo urubyiruko ry’uko bashobora gukorana umwete bakaba babasha kugera ku nzozi za bo.
Mu kiganiro cya B&B “2To6” cyo kuri uyu wa Kane, Hadji Kanyabugabo Muhamed, yavuze uko yatangiye ubuzima ahereye ku gucuruza ikarito ariko ubu akaba ari umugabo ufite ubushobozi bwo gutunga umuryango we kandi nta kibazo cy’ubushobozi bw’amafaranga agize.
Yagize ati “Njye sinjya mpisha ahahise hanjye kuko ndahirata. Sinaguhisha, njye nacuruje ikarito, nabaye umukomvayeri. Njye nakoze byinshi ariko ubu ndashima Imana ko ntacyo mbaye.”
Kanyabugabo wihebeye Rayon Sports, yavuze uko yakuze ababyeyi be bamutoza gukora no gukunda umurimo kandi bikaba byaramuviriyemo kuvamo umugabo ukunda akazi bityo akanubaka umuryango uhamye ubayeho unyuzwe.
Uyu mugabo yavuze ko bwa mbere ava iwabo mu Murenge wa Murama mu Intara y’Amajyepfo, yagurishije ihene ebyiri zavuyemo 5000 Frw birengaho gato mu myaka yo muri za 1990, akaza i Kigali aje gushakisha ubuzima. Yavuze ko ubucuruzi bw’ikarito yatangiye akora, yabutangije 5000 Frw yuzuye, ariko Imana Ikaza kumuzamura gahoro gahoro kugeza yisanze aguze imodoka.
Hadji yavuze uburyo yageze mu Mujyi wa Kigali nta kazi asuzugura na kamwe, kugeza ubwo yanabaye umukozi ucunga imodoka [shaloi] ariko kubera gukora neza ako kazi, uwari umukoresha we akaza kumuha imodoka ayimukopye akagenda ayishyura gahoro gahoro kugeza ayegukanye burundu.
Ubwo yavugaga urukundo akunda Rayon Sports, Kanyabugabo yavuze uburyo yigeze kugurisha ihene ye kugira ngo aze i Kigali kureba umukino wari guhuza Rayon Sports na Kiyovu Sports ariko bikarangira atawurebye nyuma y’uko aho yari yacumbitse kuri mukuru we, atigeze ahava kuko uwo mukuru we ari we wagombaga kumujyana kuri Stade Pelé [yitwaga Régional icyo gihe].
Ubwo yaganiraga ku hahise he, yasabye urubyiruko kutagira irari ryo gutunga ibyo rutakoreye ahubwo arugira inama yo gukora cyane no gukunda umurimo kuko ari wo utanga ibyo buri umwe yakwifuza byose mu gihe rutasuzuguye akazi.
Izina Hadji Kanyabugabo Muhamed, ni izina rizwi cyane mu muryango wa Gikundiro, cyane ko ari umwe mu bayiba hafi mu bijyanye n’amikoro y’amafaranga. Aherutse kuvuga ko hari miliyoni 30 Frw ikipe imubereyemo aherutse kuyiguriza.


