Muhanga: Abantu bikekwa ko ari ‘ibisambo’ batemye abagabo 2 umwe bamuca urutoki

webmaster webmaster

Ngombwa Robert na mugenzi we Muvandimwe Jean Claude batemwe n’abantu bikekwa ko ari ibisambo barabakomeretse, babatwara ibyangombwa n’amafaranga bari bafite.

Byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki 31 Werurwe 2021, mu Mudugudu wa Ruhina mu Kagari ka Ruli, mu Murenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga.

Uwitwa Ngombwa Robert yatemwe ku kaguru bamutwara indangamuntu, uruhushya rwo gutwara imodoka (Permis de conduire) na Frw 4000 yari afite mu ikofi.

Muvandimwe Jean Claude wari uje gutabara mugenzi we, yatemwe urutoki bikabije ubwo yageragezaga gukinga akaboko kugira ngo batamutema mu maso.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Ruli Kambanda Innocent yabwiye Umuseke ko Ngombwa Robert yatemwe ahagana saa moya z’ijoro atashye iwe mu Mudugudu wa Karama.

Kambanda yavuze ko uwatabaye mbere bamwirukankanye, arahunga aza gutakira umuvandimwe ari na we bahise batema urutoki akinze ikiganza mu maso. Yemeza ko urutoki ruzavaho burundu.

Yagize ati: ”Amakuru twahawe avuga ko ibi bisambo 2 byamaze gutema Ngombwa byihisha mu murima w’imyumbati, Muvandimwe ahageze bihita bimutema.”

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

- Advertisement -

Gitifu Kambanda avuga ko aba bagabo bajyanywe kwa muganga kugira ngo bahabwe ubuvuzi.

Gusa akavuga ko umwe mu bakekwaho buriya bugizi bwa nabi yahise afatwa kubera ko ari ku rutonde rw’ “ibisambo AkAGARI gafite.”

Nyuma yo gufatwa k’uriya hafashwe abanda 3 bakekwaho icyaha cyo gutema abantu.

Mu bafashwe barimo uwo bahimba Vénuste Gakara, Matwi, Iradukunda Léonidas uyu ni na we watanze amazina ya bagenzi be, kandi yemera icyaha.

Aba bose bafatiwe mu Rugarama ho mu Murenge wa Nyamabuye.

Gitifu w’Umurenge wa Shyogwe Niyonzima Gustave avuga ko Matwi na Vénuste Gakara ari bo bari bafite imihoro, Iradukunda Léonidas akaba ashinzwe gusaka abo bafashe bashaka kubambura.

Abateye amahane bashaka kwihagararaho, aba babiri barabatema.

Aba bose uko ari 3 bari kuri Sitasiyo ya Polisi i Nyamabuye.

Muri cyumweru gishize kandi, ahitwa mu Mudugudu wa Murambi, ibisambo biherutse kuhatemera abantu, abaturage bakemeza ko ubu bugizi bwa nabi bwari bumaze igihe butavugwa mu Mujyi wa Muhanga, kuko hari hamenyerewe abajura bashikuza amasakoshi na telefoni abagore.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.