Rwamagana: Abaturage bo mu Murenge wa Muyumbu mu Karere ka Rwamagana, bahumurijwe n’ubuyobozi bw’Akarere ku kibazo cy’ubujura bumaze gufata indi ntera.
Abatuye mu Murenge wa Muyumbu bavuga ko bahangayikishijwe n’ubujura bubera muri uyu Murenge, ibisambo bitega abantu bikabambura ku manywa y’ihangu na nijoro.
Mu ntangiriro z’iki cyumweru muri uyu Murenge inzego z’umutekano zataye muri yombi abajura batanu, umwe muri bo aza no kuraswa kuko ngo yari ashatse kuzirwanya.
Muri Muyumbu Abaturage bahuriza ku kibazo cy’abajura batobora inzu nijoro bakabiba, ngo mu mirima nta bitoki bagisarura kubera abo bajura babyiba bene byo bagatahira guhinga.
Hari umuturage wavuze ko Abajura bo ku Muyumbu bamuteye ubumuga budakira nyuma yo kumukeba bakamucucura ibyo yari afite.
Mu nama yahuje baturage, ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba ndetse n’ubw’Akarere ka Rwamagana, Mayor Radjab Mbonyumuvunyi yavuze ko inzego z’umutekano ziri maso iki kibazo kigiye kuvugutirwa umuti.
Mayor Mbonyumuvunyi yagize ati “Aka gace ka Muyumbu karimo udutsiko tw’abajura bitewe n’imiterere yako, abenshi baturuka mu Mujyi wa Kigali bagafatanya n’abaha ku Muyumbu, icyo dusaba abaturage ni ugatanga amakuru inzego z’umutekano nazo zigakora akazi kazo.”
Mbonyumuvunyi yibukije Abaturage ko ari inshingano zabo gutunga agatoki aho babonye abo bajura bagatanga amakuru ku gihe kugira ngo batabwe muri yombi nta kubakingira ikibaba.
- Advertisement -
Abaturage bo ku Muyumbu bijeje ubuyobozi n’inzego z’umutekano ubufatanye kugira ngo ikibazo cy’ubujura kiranduke burundu kuko kimaze kubakura imitima.
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW