Gisagara: Umukobwa waburanye na Nyina muri Jenoside bongeye guhura afite imyaka 30

webmaster webmaster

*Iwabo bamwibukaga mu bandi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Mu Karere ka Gisagara mu Murenge wa Save, mu Kagari ka Munazi habereye igikorwa cyo guhuza umwana na nyina nyuma y’imyaka 27 baburanye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umubyeyi w’uyu mukobwa yari azi ko umwana we yapfuye

Byari ibyishimo bivanze n’amarira ubwo Umwana witwaga Kankindi Liliose waje kwitwa Uwamahoro Rosine n’abamutoye bakamurera yahuraga na Nyina Mukaruzima Francine yari azi ko Umwana we yapfuye ndetse bakamwibuka mu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu gihe Jenoside yabaga mu Rwanda uyu mwana yari afite imyaka 3 y’amavuko, yaburanye n’umubyeyi we ubwo Interahamwe zicaga Abatutsi muri ETO Kicukiro.

Uyu mwana yavuze ko yari azi ko iwabo bose bapfuye, ngo yari yararize arihanagura. Nta muntu w’iwabo n’umwe yari azi habe no kumenya igice cy’iwabo.

Kankindi Liliose waje kwitwa Uwamahoro Rosine ubu ni inkumi ishimishije akaba akora akazi ka MTN Agent i Gahanga mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.

Uyu mukobwa nyuma y’imyaka myinshi ntawo mu muryango we n’umwe azi, yaje kwandika ku mbuga nkoranyambaga avuga bimwe yibuka n’amwe mu mazina yibuka.

Hari ababibonye bamenya bimwe mu byo yavuze, basanga nyina akiriho atuye mu Karere ka Gisagara mu Murenge wa Save, Akagari ka Munazi mu Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda.

Kuri iki Cyumweru, ku bufatanye na MTN Rwanda, hakozwe igikorwa cyo kumuhuza na nyina nyuma y’imyaka 27.

- Advertisement -

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Igikorwa kitabiriwe na Visi Mayor ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage mu Karere ka Gisagara ari kumwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Save n’umuyobozi wa MTN Rwanda i Kigali.

Uyu mukobwa MTN Rwanda yamuremeye inka, imuha na Frw 200, 000 ngo ashobore gukomeza akazi yakoreraga i Kigali.

Umuryango avukamo bawuremeye ibiribwa bitandukanye byo kuwufasha ngo umwana atagira ikibazo cy’ibiribwa.

Byari ibyishimo byuzuye amarira kuri uwo mwana, umuryango n’abaturanyi no ku ruhande rw’ubuyobozi.

Basuye urwibutso rwa Save, aho bajyaga bamwibuka nk’umwe mu bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Sosiyete ya MTN yaremeye uyu mukobwa n’umuryango we

NDEKEZI JOHNSON /UMUSEKE.RW