Abakozi bafite irangamimerere mu nshingano mu Ntara y’Amajyepfo, ndetse n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa bo mu Turere 8 bavuze ko bagiye kunoza imibare y’abavuka n’abipfuye kugira ngo bifashe abakora igenamigambi ry’igihugu.
Ibi babivuze mu nama yabahuje n’abakozi ba Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ndetse n’ab’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Irangamuntu.
Iyi nama yabareye mu Karere ka Muhanga, aba bakozi bibukijwe akamaro kwandika abana bavuka ndetse no kwandika abapfuye bifitiye Igihugu.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Huye, Nshimiyimana Védaste avuga ko mu nshingano bafite harimo no gukora igenamigambi ry’Akarere n’abagatuye.
Nshimiyimana avuga ko iki gikorwa cyo kwandika abana bavuka n’abapfuye kidashyizwemo imbaraga byagira ingaruka mbi ku Gihugu cyose, kuko imibare y’abaturage Igihugu cyifashisha kiyivana mu nzego z’ibanze.
Yagize ati: ”Kwandika abavuka n’abapfuye mu bitabo by’irangamimerere bizadufasha kumenya umubare w’abana bagejeje imyaka yo kwiga, tunamenye ibyumba by’amashuri bazigiramo ndetse n’intebe bazicaraho ndetse n’ibijyanye n’ubuvuzi.”
Yavuze ko kumenya iyo mibare ari ngombwa, yongeraho ko bagiye kubyitaho bakanafatanya n’ababifite mu nshingano umunsi ku munsi kubikora mu buryo bwiza.
Cyakora uyu Muyobozi avuga ko kwandika abapfuye ari byo bifite inzitizi.
Umukozi ushinzwe ishami ry’irangamimerere n’iyandikwa ry’abaturage mu kigo cy’Igihugu gishinzwe irangamuntu, Harerimana Marguerite avuga ko mu byo aba bakozi bagomba kwitondera harimo amazina y’abana bavuka kuko hari abatita ku mazina ari mu bitabo by’irangamimerere, bakihimbira andi bashaka.
- Advertisement -
Harerimana yanavuze ko hari n’amazina y’amagenurano abujijwe cyangwa amazina arimo ingengabitekerezo ishingiye ku moko kuri ubu atakigezweho.
Harerimana yagize ati: ”Izina ni kimwe mu biranga umuntu, birabujijwe kuyahindura uko ushaka, birabujijwe kandi kwita umwana amazina yombi y’ababyeyi cyangwa amazina yombi y’abo bavukana.”
Harerimana yavuze ko gutandukanya umuntu n’undi bishingira ku mazina ye yombi.
Yanavuze ko hari bamwe mu banyeshuri babikerensa bihimbiye andi mazina bandika ku mpamyabushobozi cyangwa impamyabumenyi, bajya gukora ibizamini bisoza ibyiciro bikabagora.
Umukozi ushinzwe irangamimerere na Notariya mu Murenge wa Shyogwe Byicaza Claude avuga ko ubu nta mbogamizi bafite zo kumenya umubare w’abana bavuka nk’uko byahoze mu minsi yashize.
Byicaza avuga ko ababyeyi benshi babyarira mu bitaro ahantu hashyizwe umukozi ubishinzwe.
Yagize ati: ”Ikibazo cyo kwandika no kumenya abapfuye ni cyo dusigaranye, kuko hari abapfira mu ngo cyangwa baragiye gukora akazi ahandi.”
Mbere y’uko itegeko rigenga abantu n’Umuryango numero 32/2016 ryo ku wa 28 Kanama 2016, ryateganyaga ko umwanditsi w’irangamimerere ari Umuyobozi w’Akarere, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge ndetse n’uhagariye u Rwanda mu mahanga.
Aho itegeko rivugururiwe ku wa 17 Gashyantare 2020 ryongereye abanditsi b’irangamimere mu Bigo Nderabuzima, mu Bitaro by’icyitegererezo, Ibitaro by’Intara n’iby’Uturere no mu mavuliro yigenga hariyo abanditsi by’irangamimerere.
Aba bakozi bose bafite inshingano zo kwandika abavuka n’abapfuye.
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Amajyepfo