Ibitaro by’Akarere ka Nyanza byashyizeho icyo bise “inkongoro y’abarwayi ndetse n’Abaganga” aho bizajya byorohera bamwe mu barwayi ndetse n’Abaganga muri ibyo bitaro kubona amata y’ubuntu.
Kuri uyu wa 11 Gicurasi 2021 Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuzima Dr.Mpunga Tharcisse ari kumwe n’umuyobozi w’Akarere ka Nyanza n’ubuyobozi mu nzego z’umutekano basuye Ibitaro by’akarere ka Nyanza.
Dr.Mpunga afungura icyiswe “Inkorongoro y’abarwayi ndetse n’Abaganga” ubu bukaba ari uburyo bwashyizweho kugira ngo byorohera umurwayi udafite umugemurira na buri mukozi ukora mu Bitaro guhabwa amata ku buntu nta mafaranga batanze.
Umuyobozi w’Ibitaro by’Akarere ka Nyanza, Dr. Tuyishime Emile yavuze ko ari politiki nziza yashywizeho na Perezida Paul Kagame yo kugeza amata kuri bose.
Ibyuma amata atunganyirizwamo byageze mu Turere hose ariko by’umwihariko mu karere ka Nyanza bahisemo gushyira icyo cyuma mu Bitaro.
Ati “Bizadufasha mu iterambere ry’akazi dukora kuko abakozi bazagakora batuje ndetse nta nzara bafite hirya y’umushahara bagenerwaga bibaye inyongera yo kuzajya bahabwa ifunguro bari ku kazi.”
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
Ku ruhande rw’abakozi bakora mu bitaro by’Akarere ka Nyanza bemeza ko amata bazajya bahabwa buri munsi nta kiguzi batanze bizabafasha byinshi mu mikorere yabo.
- Advertisement -
Kwizera Francois d’Assize ni Umuganga ati “Ubusanzwe iyo twabaga dusohotse tugiye gufata amata hanze hari abarwayi twabaga dutaye mu bitaro kandi badukeneye bityo bigiye kudufasha gutanga serivisi nziza ku bantu baza batugana kuko umwanya wataga ujya gufata amata hanze umuntu azajya ayafatira hano.”
Musoni Jean Damascene wo mu Murenge wa Mukingo arwariye mu Bitaro bya Nyanza igihe kirekire, avuga ko kuba bagiye kujya bahabwa amata y’ubuntu ari uburyo bwiza, ngo bishobora no kwihutisha mu gukira indwara barwaye.
We hashize ukwezi yaratangiye guhabwa ayo mata.
Ibitaro bya Nyanza bireberera Ibigo Nderabuzima 17 bikaba bifite abakozi 122 bahembwa na Leta ku munsi byibura byakira abarwayi barenga 200.
Amafoto@NSHIMIYIMANA
Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW/NYANZA