Uganda na Kongo basinyanye amasezerano yo kubaka imihanda no guhashya ADF-NALU

webmaster webmaster

Leta ya Uganda n’iya Repubulika ya Demokarasi ya Kongo byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu kubaka imihanda, guteza imbere ubucuruzi ndetse n’ibijyanye no kurinda umutekano.

Uwo muhango wabereye Entebbe ku ngoro y’umukuru w’igihugu cya Uganda, Yoweri Kaguta Museveni.

Ayo masezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Gatanu na Perezida Museveni ku ruhande rwa Uganda na Christophe Lutundula Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ari na we wungirije Minisitiri w’Intebe ku ruhande rwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo.

Perezida Yoweli Kaguta Museveni ku ruhande rwa Uganda ni we washyize umukono kuri aya masezerano kuko atarashinga Guverinoma nyuma yo kurahirira kongera kuyobora Igihugu cya Uganda muri manda nshya.

Ibi bibaye nyuma y’iminsi mike havugwa inkuru y’ukwambuka kw’ingabo za Uganda zijya muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo guhashya inyeshyamba za ADF zimaze imyaka itari mike zifite indiri yazo muri icyo gihugu aho zivuga ko zirwanya Ubutegetsi bwa Kaguta.

Izi nyeshyamba za ADF-NALU zifatwa nk’umutwe w’iterabwoba nimero ya mbere ubangamiye Abaturage ba Congo mu gice cya Beni aho zimaze kwica benshi zibatemye n’imihoro,zifata abagore ku ngufu,kwinjiza abana mu mutwe w’iterabwoba, abaturage benshi bakaba barahunze abandi bahorana ubwoba bwo gupfa umunota ku wundi.

Perezida Museveni kandi yemeranyije na Christophe Lutundula ko hagiye gutegurwa inama y’abashoramari mu bihugu byombi kugira ngo babyaze umusaruro ibyiza by’imihanda iri kubakwa ihuza ibihugu byombi.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

- Advertisement -

 

NDEKEZI JOHNSON /UMUSEKE.RW