Ni uruzinduko rwa 6 hanze y’Igihugu cye mu gihe habura ukwezi kumwe akuzuza umwaka ari ku butegetsi, urwaherukaga yarugiriye muri Uganda.
Bitandukanye cyane n’uwo yasimbuye Pierre Nkurunziza utarakunze kuva mu gihugu.
Itangazo ry’ibiro bya Perezida w’u Burundi rivuga ko uru ruzinduko ruzaha akanya abakuru b’ibihugu byombi kureba uburyo bwo “gukomeza umubano w’Abarundi n’Abanyakenya”.
Perezida Ndayishimiye amaze kugaragaza umuhate mu kuzahura umubano n’amahanga, mu gihe u Burundi bwabonekaga nk’igihugu cyiheje mu bindi kuva mu 2015.
Muri uku kwezi yasuye Uganda, ikindi gihugu cyo mu muryango wa Africa y’Iburasirazuba (EAC) mbere yaho yasuye Guinea Equatorial ndetse yanasuye Misiri.
Bamwe mu bakurikirana ibintu hafi babona ko Kenyatta, ubu ukuriye EAC yaba ashaka guhera ku gukemura ibibazo by’ubwumvikane bucye hagati y’ibihugu biwugize.
Ndayishimiye, uri kumwe n’umugore we Mme Angeline Ndayubaha, ndetse na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga bazitabira ibirori by’umunsi mukuru wa ‘Madaraka Day’ ku wa kabiri i Kisumu mu burengerazuba bwa Kenya.
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
- Advertisement -
AMAFOTO@Ntare Rushatsi House /twitter
UMUSEKE.RW