Umwana w’umukobwa amaze imyaka 5 aryamye iwabo arwaye umugongo, akeneye ubufasha

webmaster webmaster

*Iwabo basabwa kwishyura miliyoni 1.5Frw ngo umwana avurwe akire, bafite Frw 400, 000
*Ababyeyi be ni abakene babaho baca inshuro

Gicumbi: Tuyishimire Alliane amaze imyaka itanu atiga, umugongo watangiye kumurya ageze mu mwaka wa Gatanu  w’amashuri abanza, kuri we kwivuza byabaye ikibazo kigoranye cyane kuko umuryango akomokamo bavuga ko nta bushobozi bwo kumuvuza bafite.

Tuyishimire Alliane akeneye kuvuzwa agasubira mu ishuri

Iwabo batuye mu Mudugudu wa Kageyo, mu Kagari ka Nyamiyaga, mu Murenge wa Kageyo.

Mu kiganiro Umuseke wagiranye n’ababyeyi be bavuga ko bagerageje uko bashoboye ngo barebe ko umwana wabo bamuvuza agasubira kwiga, gusa bakusanyije ibyo bafite byose nk’uko babivuga, ngo bamuvuze ariko birananirana.

Babanje kumujyana ku Bitaro Bikuru bya Kaminuza i Kigali (CHUK) biranga, nyuma babohereza ku Bitaro bya Roi Faisal, ubushobozi burabura.

Basaba buri wese ufite umutima ukunda kubafasha uko yishoboye ngo barebe ko umukobwa wabo yavuzwa agasubira kwiga, kuko babwiwe ko kugira ngo avuzwe akiea bisaba ikiguzi cy’amafaranga y’u Rwanda Miliyoni 1.5.

Ababyeyi be  bemeza ko bafite ubu agera ku mafaranga ibihumbi 400 gusa, ndetse n’ inshuti zabo zimaze gukusanya agera ku Frw 70, 000.

Nyina w’uriya mwana yitwa Mukabizimana Vestine, naho Se akitwa Twagirimana Diogene, bombi ntibishoboye batungwa no guca inshuro. Nyina w’umwana akora ibiraka byo guhinga, Se akora akazi ko gutekera abana ku kigo cy’ishuri.

Mukabizima Vestine aganira n’Umuseke yagize ati: ”Tumuvuza bwa mbere kubera ko twari CHUK, batwohereje kuri Faisal (Ibitaro byitiwe Umwami Faisal) ngo bamubage umugongo, ubushobozi bwaranze, umwana amaze imyaka itanu atiga kuko mu myaka itatu ya mbere yageragezaga kugenda ariko ahirima, nyuma biranga aryama mu rugo, amaze itanu.

- Advertisement -

Yongeyeho ati: ”Nsigaye mpagaze gutya gusa, nabuze ikindi nakora, Imana niyo izamfasha namwe mukareba uko mwaturwanaho. Ku gipapuro baduhaye muri CHUK, hari handitseho Miliyoni 1.5Frw, gusa twe ku bushobozi bwacu dufite Frw 400, 000 tubitse, ngo turebe ko twabona andi tumuvuze.”

Se ubyara uriya mwana ari we Twagirimana Diogene avuga ko kugeza ubu nyina w’umwana ari kugerageza uko ashoboye ngo bafatanye kureba uko bamuvuza.

Ababyeyi  b’umwana bavuga ko bagerageje gushaka ubushobozi  uko bashoboye babibwira inzego z’ibanze kugera ku rwego rw’Akarere, ndetse bakoresha Itangazamakuru, ariko umwana akomeje kubura kirengera ngo avurwe asubire mu ishuri.

 Umukozi w’Akarere ushinzwe ishami ry’imibereho myiza, Niyonsaba Liberata  aganira n’Umuseke  agira ati: ”Ikibazo cy’uwo mwana cyatugezeho, dosiye iri gukorwaho, imyaka amaze atiga ntabwo twayimenye, ariko aho byatugereyeho turi kubikoraho, biracyari hagati y’abantu, ntabwo nakubwira ngo bimaze gufata uwuhe murongo, gusa nzi ko umwana w’umukobwa  bavuze ko arwaye umugongo, bakora ibisabwa bavugana na RSSB, nyuma basaba ubufasha ariko turi kubikoraho.”

Nubwo umuryango w’uyu mwana batunzwe no guca inshuro, aho umwe atunzwe no guhinga undi agatecyera abanyeshuri, bari mu Cyiciro cya Gatatu cy’Ubudehe, ariko nyuma yo gutangaza ikibazo cyabo, barasuwe basanga icyiciro barimo kidahwanye n’ubushobozi bafite.

Igisigaye ni ugushaka abafite umutima wa kimuntu bagateranya ubushobozi umwana akavuzwa agasubirana uburenganzira bwo kubaho ndetse no kwiga.

Numero ya telephone y’umubyeyi w’umwana ni 0784454603

Mu rugo iwabo ntibishoboye bategereje ko abagiraneza babagoboka

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

 Evence Ngirabatware
UMUSEKE.RW /Gicumbi