Kigali: Abacuruzi b’imyenda y’abageni bararira ayo kwarika kubera igihombo batewe na Covid-19

webmaster webmaster

Mu gihe bamwe mu bacuruzi hirya no hino bagaragaza ko kubera gukora amasaha n’iminsi bitagera ku kwezi bakwiriye kugabanyirizwa mu misoro no mu mafaranga y’ubukode, Abagore bakora ubucuruzi bwo kwambika Abageni n’abakora ubucuruzi burebana n’imitako yo mu bukwe n’ibindi birori bo bavuga ko bari mu gihombo gikabije kubera Covid-19.

Aba bagore bavuga ko ubuzima butaboroheye nyuma yo gufata inguzanyo muri za banki none bakaba barabuze ubwishyu bitewe n’idindira rya bizinesi zabo.

Mukundente Julienne yagize ati ”Imbogamizi turi guhura na zo ni uko twishyura inzu tudakora, tukaba twishyura imisoro n’ipatante, bakwiriye kutworohereza.”

Avuga ko usibye gukomeza umutsi, bizinesi ye imaze guhomba kugera naho yifuza gufunga imiryango ariko akaguma guhatiriza ngo arebe icyo ejo hazabyara.

Ati ” Nta kintu dukuramo hano, ubukwe n’ibirori byarahagaze na mbere byari byaranze banki zitumereye nabi kubera amafaranga twafashe.”

Nko mu isoko rya Nyarugenge imwe mu miryango yabacuruza imyenda y’ubukwe irafunze kubera ko abayikoreramo bafungiwe kubera kubura amafaranga y’ubukode abandi bakaba batarimo gukora kubera kubura abakiliya.

N’abakirimo gukora bagaragaza impungenge ko barimo kwishyuzwa umusoro n’ubukode bw’ukwezi kuzuye kandi mu by’ukuri ntacyo binjiza ndetse n’ibijyanye n’ibirori byarahagaze mu rwego rwo kwirinda Covid-19.

Hari ucuruza imitako n’indabo ahazwi nko ku Kivumu mu Gipoloso mu Murenge wa Remera, avuga ko hagomba kubaho kugabanyirizwa imisoro n’ubukode bitewe n’uko ubucuruzi bwabo bwangiritse.

- Advertisement -

Ati “Ubukungu barabona bumeze nabi ,tugomba gufashwa atari ibyo twese turabivamo tujye kwirirwa mu rugo.”

Abijuru Clemence wo mu Murenge wa Kicukiro avuga ko yinjiye muri ubu bucuruzi mu mwaka wa 2018 bugenda neza, muri Gicurasi 2019 yafashe inguzanyo agura amahema ndetse n’intebe ariko kwishyura inguzanyo avuga ko aho bigeze byamunaniye.

“Nararwanyije ariko byanze ahasigaye ni Ahimana…. “

Avuga ko usibye igihombo mu kazi no mu rugo bitifashe neza kuko kubona amafaranga yishyurira abana ishuri magingo aya ari ikibazo, hagakubitiraho n’imisoro yaho akorera iba itamworoheye.

Mugenzi we avuga ko gusubika ibikorwa by’ubukwe byakozwe mu rwego rwo kwirinda ko hari abakwanduzanya iki cyorezo biri mu byabateye igihombo kinini.

Yagize ati ” Ugasanga umuntu yari yarishyuye amafaranga y’imyenda y’abazamwambarira benshi n’ihema ryakira abantu benshi ukumva babigabanyije mu gihe ukibara ngobiragenda bite nabyo bakabihagarika, twarahuritse”

Basaba inzego za Leta kuba bafashwa kuva muri iki gihombo kugira ngo badahagarika bizinesi zabo kandi zari zibatunze zinatanga umusoro neza kandi ku gihe.

Ikigo cy’imisoro n’amahoro cyo kivuga ko umuntu asora hakurikijwe ibyo yacuruje, bidafitanye isano n’igihe aba yakoze.

Ku kibazo cy’imisoro RRA igira iti “Turagira ngo tubasabe ko rwose abakomeza kureba amategeko agendanye n’umusoro kugira ngo bayubahirize uko ari nta musoro wigeze wongerwa nta n’igipimo kigeze cyongerwa.”

Gusa umuyobozi w’urugaga rw’abikorera mu Rwanda PSF Robert Bafakulera, avuga ko guhomba birimo kuko iyo umuntu adakora bisanzwe bituma ahomba ariko na none akangurira abacuruzi gushaka izindi nzira bakoramo, babona bizinesi bakora zanze bagashakira amahirwe ahandi kuko ikiruta si ugufunga.

MINICOFIN isaba abacuruzi nk’aba bahuye n’ihungabana ry’ubukungu kubera Covid-19 ko bakwegera ibigo by’imari bakorana bakaka inguzanyo yo kuzahura bizinesi zabo mu kigega nzahurabukungu.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW