Amb. Alqahtani washyikirije  u Rwanda ibikoresho byo kurwanya COVID-19, ati “Imana nibishaka tuzayitsinda”

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Ku mugoroba wo ku wa 24 Nyakanga 2021, u Rwanda rwakiriye impano y’ibikoresho byifashishwa mu buzima bingana na Toni icyenda.

Amb. Hazza Alqahtani wa Leta zunze ubumwe z’Abarabu asuhuzanya na Minisitiri w’Ubuzima nyuma yo guha u Rwanda toni 9 z’ibikoresho birimo n’inkingo

Ni ibikoresho byatanzwe na Leta zunze Ubumwe za Abarabu hagamijwe gukomeza guhangana na Covid-19.

Muri ibyo bikoresho birimo ibitandata byo kwa muganga, ibikoresho byunganira imyanya y’ubuhumekero ndetse n’inkingo.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel wari uyoboye itsinda ryagiye kubyakira ku kibuga mpuzamahanga cy’indege i Kanombe, yemeje ko mu bikoresho u Rwanda rwakiriye harimo inkingo za COVID-19  kuko zifite akamaro cyane mu  guhangana na COVID-19.

Dr Ngamije yavuze ko ibi bikoresho bigiye kongera imbaraga mu kurebera hamwe uko u Rwanda rwatsinda icyorezo.

Ati “Iyo habonetse inkunga nk’iyi ije yunganira ibindi Guverinoma iba yakoze, abakozi, ibikoresho, tuba dushyira hamwe ngo dufatanye turebe uko twatsinda iki cyorezo.”

Ambasaderi wa Leta zunze Ubumwe za Abarabu mu Rwanda, Hazza Alqahtani yavuze ko iyi nkunga idatanzwe ku nshuro ya mbere ndetse ko ubu bufatanye bugiye kurushaho kunoza umubano hagati y’ibihugu byombi.

Yagize ati “Iki ni ikimenyetso cy’uko Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu zifatanyije n’u Rwanda mu buyobozi ndetse n’abaturage haba mu bihe byiza cyangwa ibibi. Muri ibi bihe by’icyorezo, Igihugu cyacu kiyemeje gufatanya n’u Rwanda kurwanya COVID-19 twivuye inyuma kandi Imana nibishaka tuzagitsinda burundu.”

- Advertisement -

Iyi mpano irimo n’inkingo za COVID-19, ije mu gihe u Rwanda rugikomeje guhangana na Coronavirus iri ku Isi.

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima yerekana uko icyorezo cya Covid-19 gihagaze mu gihugu, igaragaza ko  mu minsi irindwi ishize abantu 90 bishwe na Covid-19 barimo icyenda bapfuye kuri uyu wa Gatandatu.

Kuva iki cyorezo cyagera mu gihugu, abo kimaze guhitana ni 727.

Abarembye na bo bakomeje kwiyongera nk’aho mu minsi irindwi ishize, 252 bashyizwe mu bitaro barimo 35  babyinjiyemo kuri uyu wa Gatandatu.

Umujyi wa Kigali ni wo ukomeje kugaragaramo ubwandu buri hejuru aho nibura mu bantu ibihumbi 100, usangamo 367 banduye mu gihe mu tundi turere aba ari 47 naho mu gihugu muri rusange ari 78.

Igipimo cy’ubwandu mu minsi irindwi ishize cyari kuri 6,8% mu gihe kuri uyu wa Gatandatu cyari kuri 4,4%.

Muri ruange  kuri uyu wa Gatandatu, abakingiwe Covid-19 bahawe dose ya mbere ni 2.205 mu gihe abamaze gukingirwa neza (bahawe dose ebyiri) ari 425.387.

Ibikoresho byatanzwe byose ni Toni 9
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW