Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
Kuva Covid-19 yagera ku butaka bw’u Rwanda, inzego z’uburezi zafashe ingamba zitandukanye zirimo izo kunyuza amasomo kuri Radiyo na Televiziyo n’ubundi buryo bwose bufasha umunyeshuri gukurikirana amasomo binyuze mu ikoranabuhanga.
Mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Nyamyumba mu Kagari ka Busoro mu Budugudu wa Buhanga, ishuri ribanza rya EP Buhanga ryashyizeho urubuga rwitwa ” www.epbuhanga.com ” ruzajya rufasha abana kwiga mu gihe bazaba bari ku ishuri cyangwa bari mu ngo.
EP Buhanga ni ikigo cy’amashuri gishya cyubatswe vuba mu rwego rwo korohereza Abanyeshuri bo muri aka gace bakoraga urugendo rurerure bajya kwiga, ubuyobozi bw’iki kigo bukomeje gukora iyo bwabaga ngo abanyeshuri baho bisange ku rwego rwiza ndetse no guharanira guhiga ibigo bisanzwe bikora.
Urubuga rwa internet rwahanzwe na EP Buhanga ni urubuga rufunguye kuri buri munyeshuri wiga mu mashuri abanza mu Rwanda,ruriho amasomo atandukanye yigishwa mu mashuri abanza.
Aganira n’ UMUSEKE, Uwayezu Obed umuyobozi wa EP Buhanga yavuze ko bahisemo gushinga uyu muyoboro, no kuzana ubu buryo bushya bwo kwigisha nyuma yo kubona ko abana bakeneye gukoresha ikoranabuhanga ndetse iyo bari mu rugo bashobora kurangara bagasubira inyuma mu masomo.
Yagize ati ” Ni urubuga rwo gufasha abanyeshuri mu Rwanda hose by’umwihariko abacu, ruje gukemura ikibazo cy’abana birirwa mu ngo badasubira mu masomo ndetse ruzanafasha Abarimu batandukanye kugeza amasomo ku banyeshuri mu buryo bworoshye.”
Uyu muyobozi wa EP Buhanga akaba ari nawe wubatse uru rubuga avuga ko amasomo batanga ategurwa neza kandi agatangwa ku buntu.
Ati “kwiga aha n’ubuntu kandi buri munyarwanda agomba kwiga, ikindi aya masomo abarimu mu gihugu hose bemerewe kuyakoresha basobanurira abana kugira ngo barusheho gusobanukirwa isomo ntihazabeho icyuho kubera Coronavirus.”
- Advertisement -
Akomeza agir ati “Kuva aho icyorezo cya Covid-19 cyaziye cyerekanye ko bidashoboka ko ireme ry’uburezi rigerwaho hatajemo ikoranabuhanga.”
Asobanura kandi ko nk’ikigo cy’amashuri abanza kiri mu gice cy’icyaro yatekereje uko abana bakwiga ikoranabuhanga bakarushaho kujijuka no gusobanukirwa ibyiza byaryo.
Ni ibintu abanyeshuri bo kuri iki kigo bamaze kwiyumvamo kuko n’ababyeyi bashyigikira abana babo bakabafasha kubona amayinite yo gusura uru rubuga bavomaho ubumenyi.
Usibye amasomo mu buryo bw’inyandiko ari kuri ” www.epbuhanga.com ” ,hashyirwaho n’amasomo mu buryo bw’amashusho.
Abanyeshuri bo kuri EP Buhanga badafite ubushobozi bwo kujya kuri internet iyo bari mu ngo, bahabwa amashusho ndetse n’inyandiko kuri Flash na Memory Card bagakurikira amasomo bari mu rugo.
Usibye ubu buryo bwa Internet, Obed Uwayezu avuga ko bakorana na bamwe mu bacuruza indirimbo na Filime mu Karere ka Rubavu na Rutsiro amasomo akagera ku banyeshuri nta nkomyi kandi ku buntu.
Uwayezu Obed asaba abafite uburezi mu nshingano gushyigikira ibikorwa by’ikoranabuhanga kugira ngo abana barusheho kubona ubumenyi no kudasigara inyuma cyane abatuye mu bice by’icyaro.
Kugeza magingo aya, www.epbuhanga.com hamaze gushyirwaho amasomo, imyitozo, imikoro , ibitabo n’ibindi byinshi umunyeshuri cyangwa umubyeyi yakwifashisha mu gufasha umwana kwiga yaba ari mu rugo cyangwa ari ku ishuri.
Mu mwaka wa 2020 ubwo Uwayezu Obed yigishaga kuri GS Rambo yahawe ishimwe mu Karere ka Rubavu nk’umwarimu w’indashyikirwa kubera umuyoboro yanyuzagaho amasomo witwa “ELeaningObed”.
NDEKEZI JOHNSON /UMUSEKE.RW