Ruhango: “Umusore ujya mu mihango” umubyeyi we avuga ko akeneye ubufasha ngo amuvuze

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Mu Karere ka Ruhango mu Kagari ka Gisiza, mu Murenge wa Kinihira hari umubyeyi ufite umuntu (umusore-kobwa) akomeje kuvuga ko  ko atazi iherezo ry’ubuzima bw’umwana we kuko ajya mu mihango ariko ntize, ndetse akaribwa cyane, akaba aterwa ipfunwe na byo, uyu mwana we ngo yahaze isi ku buryo yagerageje kwiyahura inshuro irenze imwe.

Akarere ka Ruhango

Nyiragikwiye Donatile ni we mubyeyi w’uyu (musore-kobwa) yabwiye UMUSEKE  ko umwana we yavutse mu buryo budasanzwe, avukana imisemburo ivanze ya gihungu na gikobwa, ibintu byamukururiye ibyago byo guhorana agahinda n’ipfunwe mu bandi  ndetse no guhezwa bya hato na hato muri bagenzi be.

Uyu musore afite amabere, avuga ijwi nk’iry’abasore ndetse n’igihagararo n’icy’abasore. Gusa kugeza ubu yifitemo nyababyeyi, ibintu byagorana cyane kumenya ahazaza he ku muryango we mu gihe cyose  yaba amaze gukura.

Nyina w’uyu musore uri mu kigero cy’imyaka 19  avuga ko yakabaye yaravuwe akiri muto, ariko aza kugorwa n’ubushobozi kuko bamuciye amafaranga we atakwigondera.

Ati “Yagize ikibazo avuka afite ibitsina bibiri, hakora ubukobwa nibwo buri gukora bwonyine. Buri kwezi ajya mu mihango kandi buri munsi aba arwaye.”

Yakomeza agira ati “Nari nabanje kumujyana i Gitwe afite imyaka 10, Dogiteri icyo gihe wari uhari arambwira ngo azavurwa na miliyoni 7Frw, njye mpita mbireka kuko nari mu cyiciro cya Gatatu cy’Ubudehe, ndabyihorera. Leta iza ku nshyira mu cyiciro cya mbere nkomeza kujya ku Bitaro bya Kigali (CHUK)  ariko ntibagira icyo bamarira.”

Nyiragikwiye avuga ko umwana we ahorana umujinya n’ipfunwe bigahungabanya imitekerereze ye ku buryo ngo ajya agerageza kwiyambura ubuzima.

Yagize ati “Ahorana umujinya, ahora arakaye mbese ntabwo yishima muri we. Ubu aba ari kumbwira ngo arumva agiye gupfa kuko no kwihagarika byaramunaniye noneho, yihagarika bimurya cyane.”

- Advertisement -

Yakomeje ati “Mu mitekerereze ntabwo asabana n’abandi, ntashaka kuvuga no mu rugo ni uko nguko, akatubwira ngo iminsi ye irarangiye agiye gupfa nta kundi. Ahora ashaka kwiyahura aba yumva ubuzima bwamurambiye.”

Uyu mubyeyi yavuze ko igishoboka ari uko yahindurirwa igitsina cye  akaba umukobwa kuko afite imisemburo myinshi y’abakobwa nubwo imiterere ari iya gisore.

Kanyamibwa Jean Marie Vianney, Umuganga w’umubyaza ku Kigo Nderabuzima cya Muremure mu Murenge wa Kinihira, mu Karere ka Ruhango, yakurikiranye ubuzima bw’uyu mwana, yabwiye UMUSEKE ko ubuvuzi ashobora guhabwa kugira ngo atekane ari uko yakurwamo nyababyeyi, bityo nta komeze kujya mu mihango no gukomeza guhangana n’uburibwe.

Ati “Ikintu gisigaye ni uko bishoboka kuba bamubaga nyababyeyi imubangamira bakayimukuramo kuko umubonye ni umuhungu, akaba yakorerwa n’ubundi buvuzi kugira ngo harebwe uko amabere yagabanuka.”

Uyu Muganga yavuze ko ikibazo cyabaye gishobora kuba cyaratewe no kwivanga kw’imisemburo maze igakora mu buryo budasanzwe.

Usibye kuba yakwitabwaho agakurwamo nyababyeyi, uyu Muganga avuga ko akeneye no kwitabwaho no mu bijyanye n’imitekerereze.

 

Akarere ka Ruhango kabivugaho iki?

Umuyobozi w’Akarere wungirije Ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Mukangenzi Alphonsine, yabwiye UMUSEKE ko iki kibazo Akarere kacyimenye, biyemeza kujya bamufasha  gusa ko uyu (musore-kobwa) asabwa kujya yubahiriza gahunda ahabwa na Muganga.

Ati ”Icyo nasaba uyu mubyeyi ni ugukurikiza rendez-vous umwana we aba yahawe, akavugana n’Abaganga ku buryo n’ikibazo cyaba yatubwira. Ariko kumuvuza nk’ubuyobozi twarabyemeye.”

Mukangenzi yavuze ko icyemezo cyo kumihindurira igitsina cyo kizafatwa n’Abaganga, ko Akarere ko kemeye gukomeza kumufasha mu buryo bwo kwivuza no kugera aho avurirwa.

Umubyeyi w’umwana asaba ko yahabwa ubufasha umwana we akavurwa ntakomeze kwiheza muri sosiyete.

https://p3g.7a0.myftpupload.com/ruhango-hari-umusore-ujya-mu-mihango-abaganga-bamubwiye-ko-afite-byinshi-biranga-abagore.html

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW