U Rwanda rukoresha ubundi buryo bwo gutata ariko nta Pegasus tugira- Perezida Kagame

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko igihugu gikora ubutasi, ariko u Rwanda rutigeze rukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga bwitwa “Pegasus” yakorewe muri Israel yifashishwa mu kuneka.

                                      Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame

Ibi Perezida Kagame yabitangaje mu kiganiro yagiriye kuri RBA kuri iki cyumweru tariki ya 5 Nzeri 2021.

Bwa mbere bitangazwa ko Pegasus yifashishwa mu butasi, byatangajwe muri Nyakanga uyu mwaka mu kinyamakuru cyo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika cyitwa WashingtonPost ndetse n’ibindi binyamakuru byiganjemo ibyo mu Burengerazuba bw’Isi bitangira kubyandika ndetse hashyirwa hanze urutonde rw’ibihugu byaba bikekwa ko bikoresha ubu buryo mu butasi n’u Rwanda rwarimo mu kuneka abatavuga rumwe na Leta n’abantu bazwi no kuneka ibindi bihugu.

Muri iki kiganiro Umunyamakuru yabajije Perezida Kagame ko ibyatangajwe mu bitangazamakuru ko u Rwanda rwaba rukoresha Pegasus mu buryo bwo kuneka ari ukuri, Perezida Kagame avuga ko ibyatangajwe ari ibinyoma ndetse ko nta kuri bifite.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko u Rwanda rusanzwe rukora ubutasi kimwe n’ibindi bihugu, ariko ko gukoresha Pegasus rutayifite, bitabayeho.

Yagize ati “Ariko kimwe n’ibindi bihugu u Rwanda rukora ubutasi, kandi hari uburyo bwinshi bwo kubikora, buri wese arabizi n’abo Banyamakuru barabizi. Muri make, umunyamakuru wakoze ibyo birego, birashoboka ko yabonye ayo makuru yakoresheje mu guhimba ibinyoma, binyuze mu gutata. Barabikora. Ariko twababwiye ko tudafite ibyo bikoresho.”

Ubwo byatangiraga kuvugwa, mu bantu u Rwanda rwashinjwe gutata rwifashishije Pegasus harimo na Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa.

Umukuru w’Igihugu yavuze  ko Abanyamakuru batangaje ko rukoresha Pegasus bagamije kubangamira umubano u Rwanda rufitanye n’amahanga by’umwihariko Afurika y’Epfo kuko umubano wari utangiye gutera imbere.

- Advertisement -

Perezida wa Repubulika yavuze ko kuba u Rwanda rukora ubutasi ari ibisanzwe gusa kuvuga ko rukoresha Pegasus  bigamije guhimba ibinyoma bityo ko igisubizo ari “OYA.”

 Yakomeje ati “Niba uri kuvuga ngo turi gukora ubutasi dukoresheje iki gikoresho, igisubizo ni OYA kandi twarabibabwiye. Abantu bacu barabibabwiye, twaranababwiye tuti hari ibihugu mwagaragaje ko bibikoresha kandi bibyemera ariko kuri twe twarababwiye tuti OYA  mu munyuguti nini, ntabwo tuyikoresha.”

Ubusanzwe Pegasus ni ikoranabuhanga ry’Ikigo cyo muri Israel cyitwa NSO, rikaba rishyirwa muri telefone y’umuntu atabizi rigakuramo inyandiko, amafoto, amashusho n’amajwi umuntu afitemo cyangwa igihe ahamagarana n’abandi, rikabyoherereza umuntu urimo kuneka iyo telefone.

U Rwanda rushyirwa mu majwi mu bihugu bikoresha iyo porogaramu cyo kimwe n’ibindi 10 birimo Mexique, Azerbaijan, Kazakhstan, Hongrie, Togo, Maroc, u Buhinde, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Bahrain na Arabie Saoudite.

Pegasus igurishwa igihugu cyangwa imiryango itegamiye kuri Leta, mu ikoreshwa ryayo hagurwa uburenganzira (license). Bivugwa ko igiciro kigirwa ibanga ku buryo kimenywa hagati y’ugura n’ugurisha gusa ko license imwe ishobora kugura miliyoni 100frw.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT