Kuri uyu wa Gatatu taliki ya 8 Nzeri 2021, Perezida wa Sena y’u Rwanda Dr Iyamuremye Augustin na Perezida wa Sena y’u Burundi, Hon Sinzohagera Emmanuel bagiranye ibiganiro ku bijyanye n’ubufatanye mu rwego rw’Inteko Zishinga Amategeko.
Akamwenyu kagaragarira ijisho ku minwa y’aba bategetsi bombi, Dr. Iyamuremye nAugustin n’’itsinda yari ayoboye bahuriye na Hon. Sinzohagera Emmanuel mu Nama ya 5 ihuza Abayobozi b’Inteko Zishinga Amategeko ku Isi yasoje imirimo yayo i Vienna muri Austria/Autriche.
Ni inama y’iminsi ibiri yabaye ku wa Kabiri taliki ya 7 -8 Nzeri, 2021.
Ku mbuga nkoranyambaga z’Inteko ishinga Amategeko y’u Rwanda, banditse ko Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr Iyamuremye Augustin yagiranye ibiganiro na Perezida wa Sena y’u Burundi, Sinzohagera Emmanuel bishimira ubushake buhari n’intambwe imaze guterwa mu rwego rwo kunoza umubano hagati y’Ibihugu byombi.
Abandi bayobozi bahuye na Perezida wa Sena y’u Rwanda muri iyi nama yabereye i Vienna, barimo Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Turikiya, Mustafa Şentop.
Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ivuga ko baganiriye ku ngingo zitandukanye zirebana n’ubufatanye bw’inzego bahagarariye, banagarutse ku masezerano mashya u Rwanda na Turikiya byasinyanye ku wa Kabiri w’iki Cyumweru arebana n’ubufatanye mu rwego rwa siporo, uburezi n’inganda.
Dr. Iyamuremye yagiranye ibiganiro na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Mozambique, Esperanca Laurinda Francisco, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Madagascar, Herimanana Razafimahefa, yanahuye n’Umuyobozi w’Inteko Zishinga Amategeko (IPU) Martin Chungong, baganira ku myiteguro y’u Rwanda yo kwakira Inteko Rusange y’uwo Muryango mu kwezi k’Ukwakira 2022.
Abayobozi bombi biyemeje guharanira ko iyo nama izaba mu mutuzo n’umutekano bisesuye.
UMUSEKE.RW